Umusore w’imyaka 21 w’Umunyarwanda witwa Janvier Nsanzimana yiciwe muri Uganda, umuvandimwe we, Jean d’Amour Rwabayeho, abasha kurokoka, none Igipolisi cya Uganda cyahise kimushyingura huti huti umuryango utagihaye uburenganzira.
Biravugwa ko nyakwigendera na mukuru we bagabweho igitero n’abantu bitwaje imihoro mu Karere ka Kyenjojo, mu burengerazuba bwa Uganda.
Nsanzimana na Rwabayeho bari bamaze amezi atandatu bakoreraga muri aka karere. Amakuru agera kuri The New Times akaba avuga ko mu ijoro ryo kuwa Mbere ushize, abantu bitwaje imipanga bateye aba bavandimwe mu gasantere k’ubucuruzi ka Bugaki muri Kyenjojo.
Ababibonye bavuganye n’iki kinyamakuru bavuga ko aba bavandimwe bari mu kazi kabo ubwo baterwaga bitunguranye n’abagabo bitwaje imipanga.
Mu guhangana kwakurikiye abo Banyarwanda bagerageza kwirwanaho, Nsanzimana yaratemwe ahita apfira aho, Rwabayeho abasha gucika ariko nawe yakomeretse bikomeye.
Se w’aba bahungu, Bernard Sebahutu (uri ku ifoto), utuye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko uwarokotse yatemwe mu mutwe ndetse akaba yaravunitse akaboko.
Mu kiganiro uyu mubyeyi yatanze avugana ikiniga, yavuze ko nyuma y’ibi, Igipolisi cya Uganda cyihutiye gushyingura Nsanzimana kandi nta perereza rikozwe, akibaza ikibyihishe inyuma.
Uyu akavuga ko amakuru afite ari uko umuvandimwe wa Nyakwwigendera ari we Rwabayeho, ngo yanze ko bashyingura murumuna we mbere y’uko hakorwa iperereza ariko ntihagire icyo bitanga.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga akaba ari bwo umurambo washyinguwe binyuranyije n’icyifuzo cy’umuryango.
Kuva hatangira kumvikana umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda mu mpera za 2017, Abanyarwanda batandukanye bagiye bahurira n’ibibazo muri Uganda; bagafungwa binyuranyije n’amategeko, abandi bagakorerwa iyicarubozo bitwa intasi mbere yo kubasubiza mu Rwanda.
Byatumye muri Werurwe uyu mwaka ubutegetsi bw’u Rwanda buusanga nta yandi mahitamo usibye kuburira Abanyarwanda ko bakwiye kureka kujya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo idashobora kwishingira.


