Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore witwa Uzabakiriho Theodosie ndetse n’umuhungu we Ngirimana Vedaste, bakekwaho icyaha cy’Ubwicanyi, bakoreye umugabo w’uwo mugore ndetse akaba na se w’uwo muhungu.
Ibi byabaye mu Mudugudu wa Butenga, Akagali ka Nyabipfura, Umurenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, aho uyu nyakwigendera yabwiraga umugore we ngo bajye gushaka uwo muhungu kugira ngo amuhe umunani we ngo na we ajye yitunga ntamugarukire mu rugo.
Nk’uko bitangazwa ku rubuga rw’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda(NPPA), ngo baragiye bamusanga mu kabari, bashaka abantu hafi aho, umugabo ababwira ko ahaye umuhungu we umunani w’umurima, ko atagomba kumugarukira mu rugo.
Uyu muhungu bitashimishije na gato, yahise agura inzoga barasangira, bigeze nka saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma arataha ajyana na nyina basiga se mu kabari.
Bigeze nka saa moya n’igice z’umugoroba umugabo na we yaratashye ageze mu rugo asanga umugore we arimo kurya, asangira n’uwo muhungu wabo . Umugabo yabajije umugore we impamvu yamugaburiye kandi yamaze kumuha umunani we.
Ngo yashatse gukubita umugore we, umuhungu afatanya na nyina, bamukubita hasi, bamunigisha igitambaro n’umushumi mu ijosi, kugeza apfuye . Nyuma ngo umurambo bajya kuwuhisha munsi y’urugo.
Uwo muhungu yahise atoroka, naho nyina we yahise atabwa muri yombi, hakorwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buhita buyishyikiriza urukiko .
Ubwicanyi ni icyaha giteganywa n’ ingingo ya 107 yo mu Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018. Kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.


