Nyamasheke: Baremeza ko hari abaturage bakibona mu ndorerwamo z'amoko

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge isaba abarebwa na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bose mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abandi, kongera imbaraga mu kuganiriza abaturage kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, kwita ku bumwe bwabo no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose mu gihe hari abacyirebera mu ndorerwamo z’amako.

Mu biganiro biherutse guhuza abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere na bamwe mu bagize komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, abagize iri huriro babwiwe ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko mu karere ka Nyamasheke abaturage bagera kuri 57,5% bacyibona mu ndorerwamo z’amoko,hakaba hategerejwe ubundi buzakorwa umwaka utaha kuko ngo bukorwa buri myaka 5,aho basabwe gukomeza kwigisha kugira ngo barebe ko abacyifitemo iyi virusi bahinduka.

Nyuma yo kuganira kuri iki cyegeranyo cy’ubu bushakashatsi no kucyunguranaho ibitekerezo, bamwe mu bari bitabiriye ibi biganiro babwiye Bwiza.com ko nubwo mu myaka 4 ishize gikozwe hari byinshi byaba byarahindutse ariko ko hari ibikiboneka bigaragaza ko koko ikibazo gihari, nk’aho usanga hari imibiri myinshi y’abatutsi bishwe muri Jenoside itagaragazwa aho iri kandi ababishe bahari nyamara bakaryumaho, aho usanga imanza za gacaca bisa n’ibyananiranye ko zirangizwa ngo abangije imitungo y’abo bishe muri Jenoside bayirihe, kuba hari abakivuga ko badashobora kuganira n’abicanyi,n’ibindi ngo byerekana ko abantu badakwiye kwirara ngo bumve ko barangije urugendo.

Kanakuze Josépha ,umukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Gihombo,yabwiye Bwiza.com ati’’ kuba hari benshi bacyibona mu moko byo birahari ntitwabihakana  nubwo bamwe batabigaragaza abantu bakaba bagira ngo ntibiriho ariko icyo cyegeranyo kiravuga ukuri rwose,ntitwabihakana kuko kwigisha ari uguhozaho.’’

Yarakomeje ati’’ n’iwacu I Gihombo birahari rwose,hari  abacyiyumvamo ko ari abahutu cyangwa abatutsi kwiyumvamo ko ari abanyarwanda mbere na mbere bitaraza kandi bigishwa,nkaba ntamenya impamvu yabyo kuko buri wese agira imureba ku giti cye, ukabibona nk’iyo ubona hari abadashaka kujya mu biganiro byo kwibuka mu gihe cyo kwibuka, abadashaka kumva ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge,abumva bataturana n’abo bahemukiye bakumva batura kure yabo,abitaza ngo ntibashobora kuganira n’abicanyi  babiciye abantu muri Jenoside,n’ibindi nk’ibyo biracyahari ,harasabwa gukomeza kwigisha ngo bicike.’’

Pasiteri Nzabagurira Fabien, umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Buhinga,unashimirwa abatutsi benshi yahishe muri Jenoside na nyuma yaho abari abana akabashakira amashuri bakiga,na we yagize ati’’ ko abenshi baba bavuga ko basenga Imana,baririmbana n’abandi muri korali, basengana, bagera mu nsengero bakuzura umwuka,ibi  kandi birahindukira bikava he? Mbona ari umwuka w’ubupagani uba ucyuzuye mu bantu no kwibagirwa ingorane zikomeye ivanguramoko ryaduteje, ngasanga abanyamadini n’amatorero dukwiye kugira umwanya wo gusasa inzobe n’abo tuyoboye tukabiganira neza, ntituvuge ngo twariyunze byararangiye, hari ababoneraho guhinduka bakaba bazima.’’

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien,avuga ko nubwo ubwo bushakashatsi atabubonye ngo anabumenye ariko iyo  ari ubushakashatsi bwakozwe n’ababifitiye ububasha ntawe ubuhakana ahubwo bareba ikibazo aho kiri bakarwana na cyo.

Ati’’ siyanse umuntu ntayihakana ushaka kuyihakana akoresha indi. Koko harimo abacyibona batyo kuko imyaka 25 ni myinshi,ariko nanone ni mike ugereranije n’umutima w’umuntu,kandi nubwo yaba ari umwe umeze  atyo aba abangamiye abanyarwanda bose, ugifite imitekerereze imeze ityo n’aho yagejeje abanyarwanda,dukwiye kumwamagana twese,buri wese akareba ubunyarwanda aho kugira ikindi areba muri mugenzi we.’’

Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ushinzwe by’umwihariko uturere twa Rusizi na Nyamasheke,Mukabizoza Théopiste asanga bisaba ko abayobozi bose bashyira imbaraga mu kwegera abaturage no kubigisha kugira ngo ubushakashatsi butaha buzasange hari intambwe yatewe,abakimeze batyo bakabireka kuko ntaho byabageza.,abanyamadini bakagenzura na bo babanje kwigenzura,niba koko inyigisho batanga buri gihe hari icyo zihindura mu mitima y’abazihabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *