Rwamagana: Abaturage barasaba gufashwa gusobanukirwa amategeko

Sangiza iyi nkuru

Abaturage barasaba gufashwa kubona ubumenyi bw’ibanze ku mategeko bashingiye ku bahuye n’akarengane biturutse ku mategeko badasobanukiwe bagasanga byabafasha ntibazahure n’akarengane

Mu nteko y’abaturage yateraniye ku kibuga cya Polisi giherereye mu Murenge wa Kigabiro kuwa kabiri hahuriye abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro,Muhazi,Gishari na Rubona .

Abayobozi n’abakozi b’akarere bafatanyije n’abakozi b’imirenge bagejweho ibibazo by’abaturage bafatanya n’abitabiriye inteko gushaka ibisubizo by’ibibazo bashyikirijwe.

Mu bibazo byabajijwe byibanze ku manza zishingiye ku butaka ,bamwe mu baturage bagaragaza ko batsinzwe imanza ariko ko batanyuzwe n’imyanzuro yazo  abandi bakavuga ko imanza zitarangijwe kandi baratsinze imanza .

Hari abaturage batunze agatoki kandi abahesha b’inkiko b’umwuga bavuga ko bababangamiye mu irangizwa ry’imanza zabo ariko ntibasobanukirwe uko umuhesha w’inkiko aregwa igihe yabangamiye umuturage ntiyubahirize amategeko arimo kurangiza urubanza  .

Hari ababazaga ibibazo bavuga ko barenganye nyamara baratsinzwe mu nkiko n’ abunzi bakavuga ko barenganye babazwa impamvu batajuriraga bakavuga ko byaterwaga no kudasobanukirwa n’amategeko.

Abaturage bitabiriye inteko y’abaturage bakurikiranye uko bagenzi babo babazaga ibibazo kandi bidashobora kubonerwa ibisubizo bavuga ko Leta yashyiraho uburyo bwo kwigisha ubumenyi bw’ibanze ku mategeko .

DSC 1370

Uwanyirigira Angelique ni umwe baturage usanga abaturage bakwiye guhabwa ubumenyi bw’ibanze ku mategeko .

Yagize ati: “ Hari abaturage barengana kubera kudasobanukirwa n’amategeko ugasanga baburana ariko kubera kubura ubushobozi ndetse no kutagira ubumenyi ku mategeko ugasanga hari igihe umuntu arengana kandi yakarenganuwe. Leta nk’umubyeyi ikwiye gutekereza ku baturage badafite amikora bakamenya amategeko y’ibanze nibura kuko benshi bibagiraho ingaruka nkuko abajyanama b’ubuzima batanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze banahugura abantu bazajya bagishwa inama n’abaturage bahuye n’imanza ,abantu benshi bavuga ibibazo byabo nta gisubizo bahabwa bitewe nuko ibyemezo by’inkiko bitajuririwe cyangwa ntibagaragaze ibintu by’ibanze kandi babifite .”

Mutangano Elie nawe asanga hakwiye kubaho abantu bagira inama abaturage bahuye n’akarengane mu manza .

Yagize ati “ Abajyanama bafasha abaturage mu midugudu barakenewe cyane kuko nibura hari umuntu ufite ubumenyi ku mategeko yajya afasha abaturage bafite ibibazo byo kutamenya amategeko kandi baba bari hafi y’abaturage ku buryo ibyo badashoboye bajya bohereza abaturage mu banyamategko b’akarere ariko babagiriye inama z’ibanze .”

DSC 1380

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bugiye gukomeza kurushaho gukangurira abaturage kumenya amategeko ndetse no kurangiza imanza nta gusiragiza abaturage.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mudaheranwa Regis, yagize ati “ twashyizeho gahunda yahariwe gukemura ibibazo by’abaturage niyo turimo ,uyu munsi ibibazo mwabonye ibyinshi wansagaga bijyanye n’inkiko kandi bimaze igihe, twazanye abakozi bose hano kugirango dufatanye gushaka ibisubizo, icyo tugiye gukomeza gukora nuko tugiye kurushaho kwegera abaturage bakarushaho kumenya amategeko .”

Mudaheranwa arasaba kandi abaturage batazajya barangirizwa imanza kuzajya babimumenyesha bifashishije telefone aho gusiragira mu biro by’utugari n’imirenge .

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *