Umudepite w’Akarere ka Dokolo, Cecilia Ogwal atangaza ko aramutse apfuye bitunguranye nta wundi waba umwishe atari Minisitiri w’Umutekano, Gen. Elly Tumwine.
Depite Cecilia Barbara Atim ogwal yabwiye Komisiyo Ishinzwe Amategeko n’Imyitwarire mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Gen. Tumwine yamusagariye n’umujinya mwinshi, hafi kumukuramo ijisho.
Ogwal yababwiye abadepite ko Gen Tumwine yigeze kumutunga imbunda ku bw’igitekerezo yari atanze ku mikoreshereze ya DDT.
Yabwiye iyi komisiyo ko aramutse azize impanuka cyangwa kurogwa, byose bazabibaza Gen. Tumwine.
Gen. Tumwine yabwiye Depite Ogwal amutunga urutoki, amubwira ko yagira icyo amukoraho ubwo bari bahuriye muri koridori mu gihe cy’akaruhuko.
Abandi badepite bavuze ko Ogwal atamerewe neza kuva yagirana ibibazo na Gen. Tumwine uahagarariye UPDF mu nteko y’iki gihugu nk’uko Eyalama.com dukesha iyi nkuru ibitangaza.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu, Gen Tumwine ari gukorwaho iperereza kuri ibi birego we adahwema ghakana. Avuga ko Depite Ogwal amubeshyera kandi ko ubusanzwe ari inshuti ye.
Gen. Tumwine ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora Uganda. Ari mu bagabye igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba aho yaje no kuraswa agakurwamo ijisho. Akunda kuvuga ko ari we warashe isasu rya mbere ryatangije urugamba rwashyize Perezida Museveni ku butegetsi.


