Nyuma y’umuntu wa kabiri wavugwaga ko yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko kuri uyu wa Gatatu, hari undi murwayi wa gatatu basanze yaranduye Ebola bituma abaturage barushaho gutahwa n’ubwoba kubera iyi ndwara imaze umwaka ihitana abantu muri iki gihugu.
” Uyu murwayi wa gatatu yasanzwemo ebola kuwa gatatu, aba ugira gatatu w’abamaze kugaragara muri uyu mujyi ,” uyu ni Dr Aruna Abedi, umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kurwanya Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avugana na AFP.
Umurwayi wa mbere yamenyekanye hagati muri Nyakanga I Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, utuwe na miliyoni 2 z’abaturage.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Nyakanga, abayobozi ba Congo nibwo bemeje urupfu rw’umurwayi wa kabiri wafashwe na Ebola. Ni umugabo wakurikiranwe kuva kuwa 22 Nyakanga, wari waturutse mu giturage cya Mongbwalu, mu Ntara ya Ituri, mu birometero 600 ugana mu majyaruguru ya Goma, akaba yari yageze muri uyu mujyi kuwa 13 Nyakanga agiye gusura umuryango.
Kuwa 22 Nyakanga nibwo yajyanywe ku ivuriro ashyirwa mu kato nyuma yo kumubonaho ibimenyetso.
Muri Kivu y’Amajyepfo naho, ngo abantu 15 bashyizwe mu kato mu gace kegereye Ikiyaga cya Kivu. Ngo ni ku nshuro ya mbere hari haketswe Ebola muri iyi ntara.
Hagati aho mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara yagera ku butaka bw’u Rwanda, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka uhuza Goma na Gisenyi kugeza igihe impungenge zizarangirira.


