Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hirya no hino mu gihugu. Icyumweru cya Gatatu cyahariwe ubukangurambaga ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tubungabunge ibidukikije twiteganyirize ejo heza.”
Kuri uyu wa kane tariki 01 Kamena ubu bukangurambaga bwakorewe mu Ntara zose z’igihugu hagenzurwa ndetse hanatoragurwa amasashi n’amacupa akozwe muri pulasitiki k’ubufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, igikorwa ahanini cyibanze mu dusanteri tw’ubucuruzi.
Muri ubu bukangurambaga abacuruzi bakanguriwe kwirinda gukoresha amasashi kuko atemewe mu gihugu ahubwo bagakoresha ibyemewe, abaturage bakanguriwe kwirinda guta aho babonye ibikoresho byose bitabora kuko bituma ubutaka burumba kandi bikangiza n’ibidukikije.
Mu ntara y’Iburasirazuba iki gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije harwanya amasashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki cyabereye mu turere dutanu, hafatwa amapaki y’amasashi 740 ku bacuruzi batandukanye.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yasabye aba bacuruzi kudakoresha amasashe kuko yangiza ibidukikije.
Yagize ati “Amasashe ntiyemewe gukoreshwa mu gihugu, murabizi ko umurima ajugunywemo utongera kwera akagira n’uruhare mu kwangiza ibidukikije bityo buri wese akwiye kuyarwanya no kuyakumira.”
Yabasabye kandi kujya bagira ahantu hamwe habugenewe bajugunya amasashi ya pulasitiki mu rwego rwo kwirinda kuyanyanyagiza aho babonye, anasaba n’abaturage kutajya bemerera abacuruzi babapfunyikira mu masashi.
Mu ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyo kurwanya amasashi naho cyakorewe mu turere twose, aho mu karere ka Gakenke abantu babiri bafatanwe amapaki y’amasashi 1600.
Umuvugizi w’intara y’Amjyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yakanguriye abacuruzi kwirinda gucuruza ibicuruzwa bya magendu kimwe n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.
Yagize ati “Buri gihe Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko bihanirwa. Murabizi ko amasashi agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kandi atenemewe gucuruzwa mu gihugu, turagira inama rero abayapfunyikiramo abakiriya n’abayacuruza kubicikaho kuko usibye no kuba bahanwa n’amategeko bangiza ibidukikije.”
CIP Rugigana yababwiye ko amasashi yangiza imirima kuko atabora, akangiza ibinyabuzima byo mu mazi iyo bayajugunyemo bityo ko abayakoresha bakwiye kuyacikaho.
Mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw’umujyi wa Kigali hafatwa amakarito arenga atanu (5) y’amasashi ku bacuruzi batandukanye.
Abayafatanwe basabwe kuyacikaho bagakoresha ibindi bikoresho bya yasimbuye mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane ko bidufatiye runini mu buzima bwacu.
Mu ntara y’Amajyepfo aho ubu bukangurambaga bwabereye n’abo basabwe kurengera ibidukikije barwanya ikoreshwa ry’amasashi bacukura ibimoteri byo kujugunyamo ibikoresho bya pulasitiki bitabora.
Mu ntara y’Iburgengerazuba n’aho mu turere twose hakozwe igikorwa cyo kurwanya amasashi abaturage basobanuriwe akamaro n’itegeko ryo kurengera ibidukikije basabwa kugira ubufatanye mu kubirinda no kubibungabunga.
Twabibutsa ko abafatanwe amasashe bose baciwe amande. Itegeko rivuga ko inganda zikora amasashe akoze muri pulasitiki, ibigo by’ubucuruzi cyangwa umuntu wese bafatanye amasashi akozwe muri pulasitiki abujijwe batabyemerewe biri mu bubiko bwabo, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu (6) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuntu wese utabyemerewe ugurisha amasashi akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Frw).
Umuntu wese utabyemerewe ukoresha amasashe akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana 100.000 Frw kandi akamburwa ayo masashi.
Abavugwa bose muri iyi ngingo bamburwa ayo masashi akajyanwa mu bubiko bwabugenewe bushyirwaho na REMA
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije muri iki cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kuri uyu munsi w’umuganura wabaye tariki 2 Kanama hirya no hino mu gihugu, Polisi yahaye ubutumwa abawitabiriye gukomeza kurengera ibidukikije biteganyiriza ejo heza.


