Goma: 12 barakekwaho ubwandu bwa Ebola-Ibiro bya Perezida wa Congo

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa 3 Kanama byatangaje ko abandi bantu 12 bashobora kuba bafite ubwandu bwa Ebola mu mugi wa Goma. ” Abantu 12 baturutse mu duce dutandukanye twa Goma bari gusuzumwa indwara ya Ebola.” Ibiro bya Perezida. Aya makuru yatangajwe nyuma y’impuruza yatanzwe n’abashinzwe kurwanya iki […]

Uganda: Stella Nyanzi yiyambitse ubusa mu rukiko nyuma yo gukatirwa

Urukiko rw’i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise akora ibikorwa byo kwiyambika ubusa mu rukiko. Kuri uyu wa Kane ushize, Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook. Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano kuri uyu wa Gatanu, madamu Nyanzi yari […]

Rwamagana: Akarere karahumuriza abafundi binubira kudahabwa akazi bazira kuba mu makoperative 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko amabwiriza ajyanye no kubakisha amatafari ya Rukarakara batangiye kuyashyira mu bikorwa bafatanyije n’ihuriro ry’amakoperative y’abafundi  bafitanye amasezerano ndetse bakazakomeza gukangurira abafundi bose  kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishizwe imiturire . Mu nkuru twabagejejeho tariki ya 23 Mata, abafundi n’abayede  binubiraga kudahabwa akazi  bazizwa kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire ahubwo kagahabwa abanze kujya […]

Ntuzatuzanire ayo maheru mu rugo- Umusore w’ i Kigali avuga uko bamubujije gushakana n’uwo akunda kubera ‘irondamoko’

Umusore witwa Ruhumuriza Jean (amazina yahinduwe) avuga ko iwabo bamubujije gushakana n’umukobwa bakundanaga, bamubwira ko badashaka uwo bise “amaheru mu rugo rwabo” Abinyujije kuri e-mail y’abatwandikiye (info@bwiza.comn), Ruhumuriza avuga ko atuye mu Karere ka Nyarugenge akaba yari yakundanye n’umukobwa utuye mu Karere ka Gasabo ndetse bemeranya kuzabana ariko umuryango ukaba ukomeje kubyanga. Umuryango we uvuga […]

Ni urwenya! Ikiganiro gishingiye ku busesenguzi bw'uzegukana 'FIFA The Best'

FIFA ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi. Mu minsi ishize ryashize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 bazatoranywamo uzaba umukinnyi mwiza w’umwaka (FIFA The Best). Uru rutonde ruriho Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Kylian Mbappe, Eden Hazard, Harry Kane, Virgil Van Djik, Sadio Mane, Mohamed Salah, Matthjis de Ligt na Frenkie de Jong. Abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana […]

Malawi: Umugore yavuze impamvu  yatumye ashyingiranwa n’umuhungu yabyaye

Umugore wo muri Malawi witwa Njemani w’imyaka 47 yashyingiranwe n’umuhungu we  w’imyaka 30 bitewe n’uko ngo yamutanzeho byinshi ku bijyanye no kumurera. Uyu mugore avuga ko yatakaje amafaranga menshi mu kwishyura amashuri y’umuhungu we, bityo ko atakwishimira kubona hari umukobwa w’undi uje kuryoha mu byo yaruhiye. Ikinyamakuru Nyasa Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu […]

Lionel Messi yahagaritswe amezi atatu adakinira ikipe y'igihugu, acibwa n'amande

Lionel Messi, umukinnyi wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’Argentine yahagaritswe amezi atatu adakina imikino mpuzamahanga nyuma yo gushinja ruswa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’amajyepfo. Kuri iki gihano kandi, Lionel Messi yaciwe amande y’amadolari y’Amerika 50,000. Mu mikino ya Copa America yabaye muri uyu mwaka, Messi ntiyishimiye imisifurire. Yavuze ko iri rushanwa ryamaze kugurwa (abaritegura […]

Tanzania: Umunyamakuru Kabendera ukunda kunenga ubutegetsi yashinjijwe gushaka kugumura abaturage

Abayobozi ba Tanzania kuri uyu wa Gatanu bashinjije umunyamakuru, Erick Kabendera wubashywe ukunze kunenga ubutegetsi, icyaha cyo gushishikariza rubanda kwigumura ku butegetsi gihanwa n’amategeko arwanya ibyaha bikorerwa kuri internet , urubanza abanenga ubutegetsi bemeza ko ari ikindi gitero ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku butegetsi bwa Perezida John Pombe Magufuli. Umunyamakuru Erick Kabendera watawe muri yombi kuwa […]

Diamond aravugwaho kuba mu rukundo n'undi mugore

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho kugirana ibihe byiza n’undi muririmbyi wo muri Tanzania witwa Lulu Diva. Aya makuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzania, avuaga ko  Diamond ari mu rukundo na Diva. Ibi byahereye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aba bombi bari mu bihe byiza. Ibi byabereye mu gitaramo cyashyiraga hanze alubumu nshya […]

NBA yiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere Basketball muri Afurika

Abagabo n’abagore bakanyujijeho mu mukino w’intoki wa Basketball muri shampiyona ya NBA bamaze icyumweru bahugura urubyiruko nyafurika ruturuka mu bihugu 29. Ni amahugurwa yahuje abahungu 40 n’abakobwa 20 muri gahunda ya NBA yiswe basketball itagira imipaka igamije gushakisha abakobwa n’abahungu bafite impano muri uwo mukino. Iyo gahunda imaze imyaka 17. Bamwe mu bakobwa bavuganye n’Ijwi […]

Mu turere dutanu hafatiwe amapaki y’amasashi 740 ku bacuruzi batandukanye

Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hirya no hino mu gihugu. Icyumweru cya Gatatu cyahariwe ubukangurambaga ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tubungabunge ibidukikije twiteganyirize ejo heza.” Kuri uyu wa kane tariki 01 Kamena ubu bukangurambaga bwakorewe mu Ntara zose  z’igihugu hagenzurwa ndetse hanatoragurwa […]

Komera kandi ntucike integer- Rev. Nibintije

Soma Yosuwa 1:9 Kudacika intege mu bibazo bituruka mu kwizera Imana. Ntabwo biva mu bwenge cyangwa ubumenyi gusa. Muvandimwe, Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu […]