Umusore witwa Ruhumuriza Jean (amazina yahinduwe) avuga ko iwabo bamubujije gushakana n’umukobwa bakundanaga, bamubwira ko badashaka uwo bise “amaheru mu rugo rwabo”
Abinyujije kuri e-mail y’abatwandikiye (info@bwiza.comn), Ruhumuriza avuga ko atuye mu Karere ka Nyarugenge akaba yari yakundanye n’umukobwa utuye mu Karere ka Gasabo ndetse bemeranya kuzabana ariko umuryango ukaba ukomeje kubyanga.
Umuryango we uvuga ko ngo ibyo wita ubwoko bw’umukobwa ari abantu b’indyarya, abahemu n’abagambanyi n’abirasi.
Avuga ko uwitwa nyirasenge yagize ati “ Ntuzatuzanire ayo maheru mu rugo. Ubukobwa bw’ubwirasi gusa ngo ni beza da!, abanebwe gusa n’agasuzuguro. Iryawe vomo n’akazi kawe. Uzirengere ingaruka.”
Ruhumuriza avuga ko yari ashatse kugisha inama uwo Nyirasenge ariko akamuca intege ndetse agahita abibwira n’abandi bo mu muryango bahise bamutumiza mu nama byihuse.
Ubwo yahageraga yitabye ubutumire, ngo yasanze abari aho barakaye bikomeye bigaragara no ku maso yabo.
Ati “ Nasanze barakaye, barambwira ngo nimbasobanurire ibyo mba ndimo kwikora. Bamabajije niba narabuze umukobwa wo kubana na we, mbabwira ko ahari ariko bamwira ngo “ Niba ari wawundi muba mushoreranye ubyibagirwe.”
Bakomeje bamubwira ngo “ Tuzagushakira abakobwa b’iwacu uhitemo uwo ushaka. Uriya mukobwa ntitumushaka, urabe uzi ingeso mbi bagira bariya bantu.”
Basomyi ba Bwiza.com,negereye zimwe mu nshuti za njye za hafi ngo zingireinama kuri iki kibazo, bamwe bambwira ko uwo mukobwa namureka kuko famille (umuryango) itamushaka. Abandi bambwira ko nkwiriye gukomera ku rukundo rwanjye.
Ubu sindabibwira umukobwa dukundana kuko nshaka kubanza negeranya inama n’ibitekerezo by’abantu batandukanye ngo mfate umwanzuro.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ndabasaba inama kuri iki kibazo cyanje kuko ndi murungabangabo kuko ubu niyo ngiye kwitaba phone (telefone) ye ampamagaye, ni ukujya ahitaruye ngo batumva ko tukivugana kandi hashize ukwezi kose bambwiye icyo batekereza.
Ufite ingingo ushaka ko abasomyi n’abakunzi ba Bwiza.com bakugiraho inama, watwandikira kuri info@bwiza.com cyangwa se mawazifred@gmail.com


