Malawi: Umugore yavuze impamvu  yatumye ashyingiranwa n’umuhungu yabyaye

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Malawi witwa Njemani w’imyaka 47 yashyingiranwe n’umuhungu we  w’imyaka 30 bitewe n’uko ngo yamutanzeho byinshi ku bijyanye no kumurera.

Uyu mugore avuga ko yatakaje amafaranga menshi mu kwishyura amashuri y’umuhungu we, bityo ko atakwishimira kubona hari umukobwa w’undi uje kuryoha mu byo yaruhiye.

Ikinyamakuru Nyasa Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugore avuga ko iki ari cyo gihe we n’umuhungu we babonye ngo bishimane kuko ubundi babaga barajwe ishinga no gukora cyane.

Njemani ati “ Nashoye amafaranga menshi mu burezi bw’umuhungu wanjye. Ni gute undi mugore yashyingiranwa na we, akarya imabaraga zanjye natakaje. Ibyo ntibiteze kuba. Ngiye gushyingiranwa n’umuhungu wanjye aho kugira ngo azabane n’abirirwaga bakuramo inda.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kuri ubu aba bombi barabana nk’umugore n’umugabo. Kuri ubu abaturanyi bakomeje gutunga intoki uyu mugore bavuga ko ari umurozi,ko akwiye gupfa akavaho. Bavuga ko ibyo avuga ari ukubeshya , ko ahubwo yaroze umuhungu we.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *