Gisenyi: Ku mupaka wa Petite Barrière hashyizwe uburyo bw’isuku n’isukura ku binjira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira Ebola, u Rwanda rwashyize uburyo bwo gusukura intoki ku mupaka wa Petite Barrière hagati ya Goma na Gisenyi nka kimwe mu bisubizo by’isuku n’isukura ku baturage binjira mu Rwanda.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 01 Kanama 2019, Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushimangira ko nta Ebola iri mu Rwanda, ariko kubera umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera muri Congo, igira Abanyarwanda inama zo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa kuri Goma n’ahandi hose hagaragaye Ebola mu burasirazuba bwa Congo.

EA ioXmXUAAUEeM 1

Minisiteri y’ubuzima kandi irasaba abantu bose kugaragaza umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola bifashishije umurongo utishyurwa wa minisiteri y’Ubuzima ari wo; 114 ndetse n’uwa polisi; 112, cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima cyangwa ikigo nderabuzima kibegereye.

EA ioXmWkAEPP7m 1

Bumwe mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara harimo kugira umuco gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda gukora amaraso n’amatembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola ndetse n’ibikoresho yakozeho.

EA ioXdXkAEHR1Z 1

Minisiteri y’ubuzima ikaba yibutsa ko Ebola yandurira mu maraso no mu matembabuzi harimo ibirutsi, inkari,amacandwe n’ibyuya by’umuntu wayanduye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *