Burundi: Imbonerakure zagabye igitero mu rugo rw’umuturage zangiza byinshi

Sangiza iyi nkuru

Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu gihe zari zisanzwe zishinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, cyane cyane abatavuga rumwe na Leta, kuri ubu zirashinjwa kumenagura amadirishya n’inzugi by’inzu y’umuturage ubarizwa mu ishyaka CNL rya Hon.Agathon Rwasa.

Hon Agathon Rwasa ni Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko by’umwihariko akaba atavuga rumwe na Leta. Abayoboke b’ishyaka rye, CNL ngo bakaba babuzwa uburenganzira bwabo mu buryo butandukanye.

Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/Burundi, ngo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019, izi Mbonerakure zagabye igitero mu rugo rwa Augustin Mbonihankuye , uhagarariye ishyaka CNL mu Ntara ya Cibitoke, akaba atuye i Rugombo, muri iyi ntara.

Augustin Mbonihankuye atangaza ko izi Mbonerakure zamugabyeho igitero zambaye imyanda iziranga zinafite ubuhiri. Ubwo zari muri ibi bikorwa by’iterabwoba ngo ba nyiri rugo bakaba baratabaje basaba ubufasha zibona kugenda ariko zimumenyesheje ko natava mu ishyaka CNL zizakomeza kumujujubya.

Yagize ati “Natewe ubwoba ko bazatwika inzu yanjye  mu gihe nzaba ninangiye kuva mu ishyaka CNL”.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi ngo bikaba bibaye nyuma y’iminsi mike nabwo ngo umwe mu bayoboke b’iri shyaka atwikiwe inzu, abimenyesheje inzego z’ibanze zimutangariza ko abari babiri inyuma batari bamenyekana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *