Itsinda rya Destiny's Child ryazamuye Beyonce rigiye kubyuka

Itsinda rya Destiny’s Child ryari rigizwe na Beyonce, Michelle Williams na Kelly Rowland rifite gahunda yo kubyuka mu 2020, rinizihiza imyaka 20 ribayeho. Ni igitekerezo iri tsinda ryakuye kuri Spice Girls ryagiye risenyuka, rikongera kwihuza inshuro nyinshi. Spice Girls ni itsinda ryo mu Bwongereza ryabayeho kuva mu 1994, rigizwe na Melanie Brown, Emma Bunton, Melanie […]

Kenya: Umuryango umaze amezi icyenda witegura uruhinja wagabye igitero ku bitaro

Umugore  wo muri Kenya witwa Awuor Laureen  n’umugabo we,  Ken Murimi  bagabye igitero ku bitaro byabasabye kwitegura uruhinja kuko ngo umugore yari atwite ariko bagategereza ko abayara bagaheba. Aba ngo ibitaro byitwa Utange Medical Clinic byari byarababwiye ko  umugore atwite umwana w’umuhungu ndetse bari baramaze kwitegura ibisabwa byose ndetse bari baramuhaye izina rya Gabriela. Igihe […]

Malariya iraca ibintu mu Burundi

Indwara ya Malaria imaze kwica Abarundi 1,800  mu mezi arindwi ashize nk’uko raporo ya LONI ibyemeza. Agashami ka LONI gashinzwe ibikorwa byo kurengera ikiremwamuntu (OCHA) gatangaza kandi  ko Kimwe cya Kabiri cy’Abarundi cyagezweho na Malariya mu 2019 kuko abaturage miliyoni 5 n’ibihumbi 700 bagezweho n’iyi ndwara mu gihe iki gihugu gituwe na miliyoni 11. Muri […]

Umukambwe Mugabe amaze amezi Ane arembeye mu bitaro

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa avuga ko uwo yasimbuye, Robert Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro mu gihugu cya Singapour,  Bwana Mnangagwa yavuze ko Bwana Mugabe w’imyaka 95 y’amavuko “waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu” amaze igihe avurwa indwara itatangajwe kandi ko agenda yoroherwa. Mu itangazo Bwana Mnangagwa yasohoye ku wa mbere tariki ya 5 Kanama […]

Urukundo rwasubije mu buto nyina wa Diamond (Mama Dangote)-amafoto

Sanura Kasimu Sandra ni umubyeyi w’icyamamare mu muziki hano muri Afurika y’iburasirazuba, Diamond Platinumz. Ubu ngubu ni umugore wa Rally Jones. Bombi bishimiye ibihe byiza by’urukundo barimo. Mama Dangote we ntahwema kubigaragariza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. Twabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza Mama Dangote usazwe n’ibyishimo muri iki  gihe ari kumwe na Jones.

Umunyarwanda yapfuye aruka ibintu bisa n’umukara ubwo yari muri Gereza muri Uganda

Umunyarwanda Jean d’Amour Nizeyimana, uherutse kwirukanwa muri Uganda avuga ko hari mugenzi we wapfuye aruka ibintu bisa n’umukara aho bari bafungiwe mu Karere ka Kabale. Nizeyimana w’imyaka 33 yafashwe ubwo yagarukaga mu Rwanda ageze  ku Mupaka wa  Cyanika. Avuga ko urukiko rwamukatiye gufungwa amezi 24 ariko nyuma akagabanwa akaba 16 kuko ngo yagombaga no gukora […]

Ese koko Yesu/Yezu wasuye abakirisitu muri Kenya yapfuye?

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Michael Job, umukinnyi wa filimi akaba n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika yapfuriye mu bitaro. Ibitaro bya Heyn biri muri iki gihugu ni byo byemeje aya makuru nk’uko East Africa Television yabitangaje. Byavuze ko yari arwaye ibihaha. Job yageze muri Kenya mu cyumweru gishize atumiwe n’abapasiteri. Amakuru yavugaga ko yabeshye abakirisitu […]

RRA iravugwaho kwibasira ibicuruzwa bikomoka muri Uganda

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) kiravugwaho kwibasira ibicuruzwa biva muri Uganda,  yitwaje umukwabu ku bicuruzwa byinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu. Mu byumweru bike bishize, RRA yatangije umukwabo wo guca ibicuruzwa biri mu gihugu ariko byarinjiye ku buryo butemewe n’amategeko, bidatanze imisoro.  Hagamijwe kandi  guhangana n’abantu binjiza ibicuruzwa ntibabisorere. Muri uyu mukwabu […]

Tiffah Dangote, Zari wa kabiri-amafoto ku munsi we w'amavuko

Tiffah Dangote ni umwana umwe w’umukobwa Zarina Hassan(Zari The Boss Lady) yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz. Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri; Tiffah na Nillan Dangote. Tiffah yujuje imyaka ine y’amavuko, Zari ashyira hanze amafoto ye yitwaye nk’uko yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga. Diamond yifurije uyu mwana isabukuru nziza batari kumwe kuko aba bana bari […]

Haravugwa umwuka mubi n'amacakubiri mu Banyamulenge baba muri Uganda

Mu gihe habura iminsi muke ngo aho Abanyamulenge bari hose ku Isi bibuke ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe bene wabo mu Gatumba, abari muri Uganda ntibavuga rumwe, bityo ngo ubwumvikane buke buri hagati yabo bugashobora kubacamo ibice. Abanyamulenge baba muri Uganda bafite umuryango bahuriyemo ariko abayobozi bawo ngo ntibarimo kuvuga rumwe. Ibi bikaba bitera […]

Abaturage n’abayobozi ntibahuza ku cyo ‘Gusobanurirwa iby’imihigo’

Bamwe mu baturage bavuga ko batazi iby’imiho n’uko ikorwa ahubwo ko babyumva mu bitangazamakuru , abayobozi bo bakemeza ko abadasobanukiwe ari abatajya bitabira inama.   Kuva muri 2006 Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugendera ku mihigo hagamijwe guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano. Ibipimo bitandukanye bigaragza ko ubu buryo bwafashije igihugu kurushaho gutera imbere. […]

Uganda: Uzwiho gushimuta Abanyarwanda yasabiwe kugezwa mu butabera

Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko muri Uganda (ULS) ryasabye ko Umuyobozi w’Urwego rw’Umutekano mu gihugu (ISO), Rtd. Col. Frank Bagyenda yagezwa mu nkiko ku bw’ibyaha byo gukorera iyicarubozo abaturage. Col. Bagyenda binyuze mu rwego ayoboye ko ashinjwa uruhare mu ifatwa, kwamburwa, n’iyicarubozo ryagiye rikorerwa Abanyarwanda babaga bafatiwe muri Uganda. Aba banyamategeko bavuga ko Col. Bagyenda yitwaza imbaraga afite […]

Maze amajoro 92 ndara mbyina mu kabari mpimana n’umugabo wanjye utakinyikoza mu buriri

Nitwa Groliose nkaba ndi umugore umaze imyaka umunani ntarabona urubyaro, umugabo wanjye yanyishyizemo anshinza kutabyara, arataha akiryamira, nk’umugabo yateye umugongo inshingano ze mu buriri. Maze amezi atatu, ni iminsi 92 narayibaze, ndara mbyina mu kabari. Kubera agahinda nararanaga mu buriri, naje kubona umuti wo kuzajya mbona bigeze nijoro nkigira mu kabyiniro nkarara nibyinira byagera mu […]

RDC: Perezida Tshisekedi hari icyo yasabwe cy’ingenzi mbere yo gushyiraho Abaminisitiri

Imiryango itatu iharanira uburenganzira bwa muntu ariyo (RECIC, ODEP na Collectif 24) yasabye Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi, ubwitonzi mu gushyiraho abagize Guverinoma, ikaba yazazamo n’abafatiwe ibihano mpuzamahanga. Iyi miryango ivuga ko hakoranwa ubushishozi kugira ngo Guverinoma itazazamo Abaminisitiri bagiye basohoka muri za Raporo zitandukanye bashinjwa ruswa, guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo bakaba barafatiwe n’ibihano mpuzamahanga. […]

Rusizi: Abakuze bababazwa n’uko abana bateshutse ku muco wo kuganuza ababyeyi

Bamwe mu baturage bakuze bo mu Murenge wa Nkungu bavuga  ko bababazwa n’uko abana babo batava iyo bagiye guhahira hirya no hino mu ghugu ngo babaganuze bityo ibi  bakaba babibona nko guteshuka ku muco wo kuganuza ababyeyi wahozeho. Bamwe muri aba, babwiye Bwiza.com mwe mu barengeje imyaka 60 bavuze ko kera umuganura wasabanyaga ababyeyi n’abana, […]

Burundi: Imbonerakure zagabye igitero mu rugo rw’umuturage zangiza byinshi

Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu gihe zari zisanzwe zishinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, cyane cyane abatavuga rumwe na Leta, kuri ubu zirashinjwa kumenagura amadirishya n’inzugi by’inzu y’umuturage ubarizwa mu ishyaka CNL rya Hon.Agathon Rwasa. Hon Agathon Rwasa ni Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko by’umwihariko akaba atavuga rumwe […]

Obama yamaganye imvugo za bamwe mu bayobozi ba Amerika zibiba urwangano

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye Abanyamerika kwamagana imvugo y’umuyobozi wabo uwo ari we wese ihembera urwango cyangwa ituma ivanguramoko rifatwa nk’ikintu gisanzwe kitagize icyo gitwaye. Bwana Obama nta muntu yavuze mu izina, ariko aya magambo ye y’imbonekarimwe ayavuze mu gihe Perezida Donald Trump w’Amerika yashatse kwikuraho abamunenga ko imvugo […]