Umunyarwanda Jean d’Amour Nizeyimana, uherutse kwirukanwa muri Uganda avuga ko hari mugenzi we wapfuye aruka ibintu bisa n’umukara aho bari bafungiwe mu Karere ka Kabale.
Nizeyimana w’imyaka 33 yafashwe ubwo yagarukaga mu Rwanda ageze ku Mupaka wa Cyanika. Avuga ko urukiko rwamukatiye gufungwa amezi 24 ariko nyuma akagabanwa akaba 16 kuko ngo yagombaga no gukora imirimo y’agahato.
Avuga ko ubwo yari muri iyi mirimo aribwo yamenye umugabo w’Umunyarwanda avuga ko yitwaga Samuel. Byari biteganyijwe ko Samuel azataha kuwa 27 Nyakanga ariko apfa kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka nyuma yo kuruka ibintu bisa n’umukara.
Nizeyimana ukomoka mu Karere ka Rutsiro yabwiye abanyamakuru ko akimara kubona urupfu rwa Samuel yahise yiyumvisha ko yaba yarozwe.
Abajijwe niba kwivuza bitemewe, yagize ati “ Twahingaga ahantu hanini ari nako dukubitwa buri munsi. Iyo wagiraga umwaku ukarwara, baguhaga ibinini bitanu gusa. Batubwiye ko uko byagenda kose, tugomba gukora n’iyo twaba turwaye. Ukora ku ngufu, ntushobora kuvuga ko urwaye cyangwa se ufite intege nke.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Avuga ko n’ubwo yarekuwe ari kumwe na bagenzi be bane, hari abandi Banyarwanda bayinga 200 babanaga muri iyo gereza iri mu Karere ka Kabale.


