Ese koko Yesu/Yezu wasuye abakirisitu muri Kenya yapfuye?

Sangiza iyi nkuru

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Michael Job, umukinnyi wa filimi akaba n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika yapfuriye mu bitaro.

Ibitaro bya Heyn biri muri iki gihugu ni byo byemeje aya makuru nk’uko East Africa Television yabitangaje. Byavuze ko yari arwaye ibihaha.

Job yageze muri Kenya mu cyumweru gishize atumiwe n’abapasiteri. Amakuru yavugaga ko yabeshye abakirisitu ko ari Yesu nyakuri, atangira kubasaba amaturo (amafaranga) kugira ngo azayifashishe abategurira aho bazaba mu buzima bw’iteka ariko we nyuma yarabihakanye.

Abapasiteri babiri batumiye Michael Job batawe muri yombi.

Michael Job yaje yambaye ikanzu yera nk’igaragara muri filime zitandukanye zakinwemo imico ya Yesu nka Jesus of Nazareth yasohotse mu 1977, The Passion of the Christ, Jesus, King of Kings, The Gospel of John na The Last Temptation of Christ.

Job asanzwe ari umuyobozi w’itorero rya Jesus Loves You Evangelistic Minisitries. Yabwirije abaturage bo muri Kiseranian mu gace ka Kajiado kuva ku wa 26 kugeza 28 Nyakanga, 2019.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *