Maze amajoro 92 ndara mbyina mu kabari mpimana n’umugabo wanjye utakinyikoza mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Groliose nkaba ndi umugore umaze imyaka umunani ntarabona urubyaro, umugabo wanjye yanyishyizemo anshinza kutabyara, arataha akiryamira, nk’umugabo yateye umugongo inshingano ze mu buriri.

Maze amezi atatu, ni iminsi 92 narayibaze, ndara mbyina mu kabari. Kubera agahinda nararanaga mu buriri, naje kubona umuti wo kuzajya mbona bigeze nijoro nkigira mu kabyiniro nkarara nibyinira byagera mu masaha y’igicuku ngataha.

Ndaryama nkajya mu kazi bumaze gucya, nabikoze ngira ngo nanjye mwereke ko namuhima, ubu azi ko mfite ahandi ndara, gusa namusobanuriye ko nanjye nshobora kwishimisha.

Muri make yandekeye uburenganzira, azi ko nabaye indaya ariko siyo ntego yanjye kuko ibyo nkora nabanje kubitegura. Nabyiyemeje nyuma yo kubona ko afite inshoreke, njyewe narabaye nyirantabwa.

Umwe yahariye undi uburenganzira bwe, none aho bigeze mbona adahinduka ahubwo ubu yakajije umurego mu busambanyi kandi byose mba mbibona. Namusabye gutandukana ngo umwe agende abeho ukwe ntabishaka, ngo mfite amafaranga menshi namuhishe ngo nzabanze nyamwereke tuyagabane.

Kugeza ubu ndagenda nkasanga inzu yose yayisatse ngo arashaka kumenya amafaranga namuhishe kuri konti avuga ko itazwi, sinkimenya igihe ku kazi bamuhembeye, ayo abonye yose ayamarira mu bagore. Urugo rwacu ndarubona mu muyonga, mungire inama, ese iki cyemezo nafashe cyaba kidakwiye, kuba tutabyara abaganga batubwira ko twese nta kibazo dufite, umugabo ntabyumva akangerekaho ikosa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *