Rusizi: Abakuze bababazwa n’uko abana bateshutse ku muco wo kuganuza ababyeyi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bakuze bo mu Murenge wa Nkungu bavuga  ko bababazwa n’uko abana babo batava iyo bagiye guhahira hirya no hino mu ghugu ngo babaganuze bityo ibi  bakaba babibona nko guteshuka ku muco wo kuganuza ababyeyi wahozeho.

Bamwe muri aba, babwiye Bwiza.com mwe mu barengeje imyaka 60 bavuze ko kera umuganura wasabanyaga ababyeyi n’abana, abana bakereka ababyeyi ibyo bagezeho bakanabaganuza ariko ubu bikaba bitakibaho.

Umwe muri aba ni Mataza Charles w’imyaka 88,utuye mu kagari ka Ryamuhirwa asanga nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umwana acika ku mubyeyi ngo umunsi nk’uyu w’umuganura usange umubyeyi yigunze kandi yarabyaye ngo ni uko abana bagiye guhaha kure,bakwiye kugaruka ku muco,bakajya bagaruka ku gicumbi bagasabana n’ababyeyi

Ati “ Mbere umunsi nk’uyu wasabanyaga abana n’ababyeyi uwejeje akaganuza abandi,bagasabana bikongera urukundo n’umunezero mu muryango,ariko  nk’ubu nkanjye ndi mu rugo jyenyine n’umukecuru dushaje cyane,tukumva ngo abana n’abuzukuru bari iyo za Kigali,mu mutara n’ahandi barabyaye baraheka,ntibatugeraho ngo batuganirize, umunsi nk’uyu bagire icyo batuganuza.’’

Agakomeza ati “ Ni ikibazo gikomeye cyane kandi birica umuco w’ubusabane hagati y’ababyeyi n’abana,Leta yagakwiye kubitekerezaho uwo muco ukagaruka,ababyeyi n’abana n’abuzukuru bakongera bagasabana nka kera kuko ibintu bidakwiye kuruta abantu.’’

Ibi ariko abato babibona ukundi bakavuga ko ihinduka ry’imibereho y’iki gihe riri mu bibitera.

Niyonshuti Olive utuye mu kagari ka Kiziguro ati “ Biragoye pe! Byari byiza cyane kongera kwicarana n’ababyeyi  n’abo nawe wibarutse ku munsi nk’uyu mukagira icyo musangira , ariko imibereho turimo ubu iraruhije. Kera babaga bafite imirima yera  banatuye hafi y’abo babyeyi, bakweza bikagaragara bakabaha. Ubu se uzajya gushakisha I Kigali,ushakireyo,uhabyarire inshuro runaka utaragaruka ubaganuze amafaranga se,wanayabuze? Iyo ubahamagaye kuri telefoni ukumva barakwitabye,bagihumeka wumva ari ibyo,ariko nyine ntibyagakwiye.’’

Senateri Mushinzimana Appolinaire kuri izi mpungenge z’ababyeyi asanga iki ari ikibazo gikomeye cyane kidakwiye kwirengagizwa mu rwego rw’umuco kuko ubundi umuganura wakorerwaga mu muryango,abana bakishimana n’ababyeyi.

Ati “ Sindumva neza uko tugomba kwicara nk’umuryango  nyarwanda ngo twongere tuwubakire  kuri izo ndangagaciro zo kuvuga ngo abana nubwo bashatse,nubwo bagiye gushaka ubuzima hirya no hino nubwo haba ari mu mahanga,bagire igihe cyo kugaruka kenshi,nko ku munsi nk’uyu w’umuganura, basangize ababyeyi n’abaturanyi baba babaheruka kera bacyiga,basangire,banabereke ko na bo hari ibyo bungutse.’’

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mushinzimana avuga ko  n’ubwo bitategekwa mu rwego rwa Leta ariko ari imbaraga abanyarwanda bakwiye kwishakamo kugira ngo wa muryango nyarwanda rimwe na rimwe ujya wumvikanamo amakimbirane abe yanashira,kuko bibatera imico myiza bikabakangurira indangagaciro zahozeho mu banyarwanda,binanyuze mu muganura ngo byaba bifite ishingiro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *