Mu gihe habura iminsi muke ngo aho Abanyamulenge bari hose ku Isi bibuke ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe bene wabo mu Gatumba, abari muri Uganda ntibavuga rumwe, bityo ngo ubwumvikane buke buri hagati yabo bugashobora kubacamo ibice.
Abanyamulenge baba muri Uganda bafite umuryango bahuriyemo ariko abayobozi bawo ngo ntibarimo kuvuga rumwe. Ibi bikaba bitera impungenge bagenzi babo ko umuhango wo kwibuka uzaba ku wa 13 Kanama 2019, ushobora kutazaba nk’uko byakagombye biturutse kuri aya makimbirane.
Amakuru agera ku kinyamakuru Imurenge.com dukesha iyi nkuru, ni uko amacakubiri ari hagati y’abayobozi b’uyu muryango Abanyamulenge bahuriyemo yatumye ukwishyira hamwe bigorana.
Mu gihe bitegura umuhango wo kwibuka bagenzi babo biciwe mu Gatumba/ Burundi, ngo amacakubiri yakajije umurego, bagashinja umuyobozi w’Umuryango, Rwinikiza Vincent kuwugambanira.
Rwinikiza ashinjwa guha ububasha uwitwa Douglas ngo wo mu bwoko bw’Abarega usanzwe ayobora Abanye Congo baba muri Uganda, gutegura gahunda zirebana n’umuhango wo kwibuka aba banyamulenge biciwe i Gatumba, umuhango ukaba uteganijwe kuba ku wa 13 Kanama.
Ibi byababaje bamwe mu Banyamulenge, aho bavuga ko bitumvikana uburyo umuntu wo mu bundi bwoko yategura uyu muhango, bakavuga ko harimo ipfobya. Kubatumira nk’ibisanzwe ngo nta kibazo ariko kuvuga ko byategurwe n’abo mu bundi bwoko ngo ni sakirirego.
Pasiteri Kega Habimana, umwe mu bagize itsinda ryagombaga kubonana na Vincent ngo baganire kuri iki kibazo, yatangaje ko yabasuzuguye yanga kubaha akanya ngo baganire. Vincent kandi akanashinjwa kuba atakitabira inama z’abasaza,…
Kuba Vincent ngo ashaka guha Douglas gutegura iyi gahunda yo kwibuka, ngo abifitemo inyungu ngo kuko uyu mugabo (Douglas) asanzwe afite umuryango ufatwa nk’uw’imitwe, ujyana abantu mu mahanga batabanje kunyura muri HCR.
Vincent aganira n’iki kinyamakuru yagitangarije ko ashyigikiwe na benshi, ahubwo ko ari agatsiko k’abantu bake ngo kagamije kumurwanya.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa 13 Kanama 2004, ubwo abantu bataramenyekana binjiraga mu nkambi bakica abantu 166. Abanyamurenge bavuga ko ubu bwicanyi bwabakorewe ari Jenoside nubwo bitaremezwa n’Umuryango Mpuzamahanga.
Â


