Amahoro kuri mwese, ndi umudamu, nkaba mfite inda y’amezi atanu, ariko umugabo wanjye yifuza ko dukora imibonano mpuzabitsina nkamwangira kuko ntinya ko umwana wacu yagira ikibazo mu nda.
Mu by’ukuri dutuye mu Ntara y’Amajyaruguru, twari tumaze imyaka ibiri n’igice dushakanye ntaratwita, aho bikundiye mba numva mpangayitse, noneho we nkabona ntacyo bimubwiye, ahubwo yifuza ko twakomeza uko byari bisanzwe mu gikorwa cy’akabariro.
Nyuma y’icyo gihe cyose ntacyo mupimira, yankuriye inzira ku murima ngo ubwana mfite bunshiremo, ngo mbaze abakuru cyangwa abandi bagore, ngo umugore utwite akora imibonano mpuzabitsina ariko njyewe siko nari mbizi.
Mungire inama, ese umwana nta kibazo yagira mu nda? Nkeka ko inda ishobora kuvamo cyangwa se hakaba havuka ibindi byago. Umugabo yarakaye ku buryo mbona yananca inyuma. Murakoze ntegereje inama zanyu.


