‘Black Mamba’ nibwo buryo bukoreshwa mu kwica urubozo Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda,  Frank Bizimana wari umaze umwaka muri gereza ahitwa Ntungamo, atangaza ko we na bagenzi be bakorerwaga iyicarubozo hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘Black Mamba’.

Bizimana wari umaze umwaka muri gereza aryozwa kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko , avuga ko aho yari afungiwe bakubitwaga hifashishijwe ubu buryo ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ngo ni ‘inzoka y’umukara.”

Uyu muturage wo mu Murenge wa Rwinkwavu,  avuga ko ubu buryo ari bwo bwifashishwaga cyangwa gukubitishwa amashanyarazi.

Ati “ Hari uburyo bwitwa ‘Black Mamba’ cyangwa se insinga z’amashanyarazi. Ni bwo bwifashishwaga mu kudukubita buri gihe.”

Uyu  mugabo avuga ko muri gereza yahanduriye indwara y’igituntu ndetse ko 370,000 Rwf yari afite yabyambuwe.”

Agira inama abandi Banyarwanda kutajya muri Uganda.

Iri tabwa muri yombi rigirirwa Abanyarwanda muri iki gihugu ryatumye abategetsi b’u Rwanda basaba abaturage kuba baretse kujya muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *