Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya, bifashishije umubavu (perfume) kugira ngo bazimye umunuko w’umusuzi w’umwe muri bo.
Aba bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumara iminota 10 binubira mugenzi wabo wabasuriye, ubwo bari basubukuye imirimo y’Inteko nyuma y’amafunguro ya saa sita.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Homa Bay, Edwin Kakach yasabye abadepite ko basohoka kugira ngo nyuma hitabazwe umubavu mu rwego rwo guhangana n’umunuko nk’uko BBC Swahili ibitangaza.
Kakachi yagize ati “ Genda uzane umubavu uwo ari wo wose usanga mu biro byanjye. Ntabwo twakomeza kwicara ahantu hanuka.”
Nyuma yo gutumura uyu mubavu mu nteko, umunuko wahise ugabanuka bityo n’imirimo y’inteko irakomeza.
Kugeza ubu, umudepite washinjwaga gusura uyu musuzi arabihakana akavuga ko atakora ibintu nk’ibyo mu ruhame.


