Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho mu cyumweru dusoje habaye inkongi z’umuriro ebyiri zangije ibintu bitandukanye, ikanatabara umuryango wo mu Karere ka Rusizi ifatanyije n’abaturage.
Kuri uyu wa mbere w’icyumweru dusoje mu Karere ka Nyarugenge muri Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro hashya imiryango yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye aho yatewe n’imbabura yasizwe icanwe muri Resitora.
Indi nkongi yabaye kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru dusoje mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe yatewe na buji yatwitse uburiri, Polisi n’abaturage baratabaye babasha gutabara uwo muryango.
Aha hose Polisi ikaba yaratabariye ku gihe ikabasha kuzimya umuriro utarangiza byinshi.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega avuga ko inkongi z’umuriro ziterwa n’ibintu byinshi birimo gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge, uburangare n’ibindi.
ACP Seminega asaba abanyarwanda kwirinda gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko nabyo biri mu bikunze guteza inkongi z’umuriro.
Yagize ati “Abaturage murasabwa kwirinda gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge nk’ insinga z’amashanyarazi kuko umucuruzi akubwira ko afite insinga ku giciro gito ukumva ko ari zo zihendutse wazikoresha zikazashyira ubuzima bwawe n’ubw’abandi mu kaga kuko zitujuje ubuziranenge.”
Uyu muyobozi w’iri shami agira inama abaturage yo kwita kubikoresho byo mu rugo birimo imashini z’iteka, firigo,imashini zimesa, ipasi n’ibindi kuko iyo bisizwe bicanwe ntibicungwe neza bishobora kuba isoko y’inkongi y’umuriro.
ACP Seminega akangurira ababyeyi kubuza abana gukina n’umuriro cyangwa ibikoresho bishobora gutera inkongi y’umuriro.
Yagize ati “ Ababyeyi bafite inshingano yo kubuza abana kwegera ibikoresho bitanga umuriro nka buji, imbabura n’ibindi kuko bashobora kubikinisha bikaba byatera inkongi y’umuriro.
Akomeza avuga ko muri iki gihe cy’impeshyi kirangwa n’ubushyuhe n’izuba ryinshi bityo ko abantu bakwiye kwirinda kujugunya ibishirira aho babonye, bakirinda guta ibice by’itabi aho babonye, bakirinda gutwika imisozi ndetse no gutwika ibiyorero kuko ibi byose mu gihe cy’impeshyi bituma hashobora kubaho inkongi y’umuriro.
ACP Seminega asaba abantu gufata ingamba zigamije kurwanya inkongi y’umuriro bagura ibikoresho byujuje ubuziranenge, bashyira imirindankuba ku mazu yabo, bakoresha gazi neza bakareba ko ifunze neza mu gihe barangije kuyikoresha, maze, bagafungura inzugi n’amadirishya by’igikoni iminota mike mbere y’uko bateka.
Akomeza agira inama abaturage yo gutunga ibikoresho bakwifashisha mu gihe habaye inkongi y’umuriro nka kizimyamwoto, utureha muriro n’ibindi.
Imibare igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka mu gihugu hose habaye inkongi z’umuriro 56 aho zahitanye abantu barindwi hagakomereka abantu babiri, inyinshi murizo zikaba zarabereye mu mujyi wa Kigali, mu gihe umwaka ushize kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi habaye impanuka 72.
Umuyobozi w’iri shami rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi aboneraho
kubwira abaturage ko mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bahamagara imirongo ya Polisi itishyuzwa ariyo 111, 112 cyangwa 0788311120.


