Abaturage bo muri zone Gisenyi, Komini Busoni, bavuga ko bafite ubwoba bw’umutekano wabo bitewe n’imyitozo urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD ruhabwa.
Batangaza ko izi mbonerakure iyo ziri kuri mucaka zikoresha imvugo zuzuyemo urwango n’amacakubi, zigakora siporo yo kwiruka zifite impiri.
Abatuye hafi y’isoko rya Marembo muri iyi Komini ya Busoni, Intara ya Kirundo bemeza ko ibikorwa by’izi Mbonerakure biteye inkeke cyane.
Uyu ati “Uyu munsi baje ahagana saa kumi z’igitondo [ku wa 7 Kanama 2019] bari bafite impiri n’amafirimbi, bageze mu gasanteri ka Marembo, batangira kuririmba, bavuze ko uzumvikana arwanya manda itaha azacishwa mu rihumye, basakuje cyane twikanga tuzi ko tugabweho igitero”.
Nk’uko ikinyamakuru cya Radio RPA kibitangaza, ngo abaturage basaba ko hahagarikwa iyi myitozo y’ijoro bitewe n’uko ibateza uguhangayika bakeka ko ari igitero bagabweho.
“Turasaba ko bahagarika gutera ubwoba mu baturage, nk’urugero abana ntibagoheka n’abandi bantu ugasanga baturumbutse mu nzu bahunga”.
Umuyobozi wa Komini Busoni, Albert Hatungimana, yatangarije iki kinyamakuru ko nta makuru yagiha kuri telefoni arebana n’ibi bivugwa ku Mbonerakure.


