Diamond Platinumz abanje mu Rwanda mbere yo kujya mu Burundi-amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 16 Kanama mu gitondo, Diamond Platinumz yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yabanje kugera mu Rwanda mbere y’uko ajya mu Burundi gutaramira abakunda ibihangano bye, akazagaruka kuri uyu wa 17 Kanama.

Diamond afite igitaramo i Burundi kuri uyu wa 16 Kanama, akazakurikizaho ikizasoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika hano mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 17.

Ageze mu Rwanda kugira ngo aganire n’itangazamakuru, ubundi akomereze i Bujumbura.

Iwacu Muzika Festival rizabera muri ‘parking’ ya Stade Amahoro, ryitabirwe n’abahanzi  nka Safi Madiba, Bruce Melody, Intore Masamba, Bull Dogg, Sintez, Amalon, Marina, Bushari na Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu. Itorero ry’igihugu rizwi ku izina ry’Urukerereza na ryo rizataramira abazitabira iri serukiramuco.

Dia 8 Dia 1 Dia 2 Dia 3 Dia 4

Amafoto: Inyarwanda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *