Ambasaderi w’u Bushinwa muri Uganda, Zheng Zhu Qiang yahakanye ibirego bishinja Ikigo cy’itumanaho cyo mu Bushinwa, Huawei, gukorana n’inzego z’umutekano za Uganda mu kuneka abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal kuwa kabiri nibwo cyasohoye inkuru ivuga ko Huawei ifasha abakuru b’inzego z’umutekano za Uganda gutata abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi binjira muri telephone zabo.
Amakuru avuga ko impuguke za Huawei zinjijwe mu itsinda ry’umutekano ritanga ububafasha mu bya tekiniki mu gucengera muri telephone z’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi bantu leta ifata nk’ikibazo kuri yo.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi birego ari kuri Ambasade y’u Bushinwa I Kampala kuri uyu wa Kane, Ambasaderi Zhu yavuze ko iyi nkuru ari impimbano igamije guhindanya isura y’ikigo cy’itumanaho cy’Abashinwa.
Ati: “ Nta makuru namwe ari mu nkuru y’ukuri .” Yongeyeho ko ibiri muri iyi nkuru byose nta shingiro bifite. Akomeza agira ati: “ Huawei irazwi neza kandi ni imwe mu bigo binini by’itumanaho ku Isi. Huawei ifite inkomoko mu Bushinwa kandi turayizera .”
Ambasaderi Zhu kandi yateye utwatsi icyo yise amakuru ya fake (fake news) ku kirego cy’uko uwahoze ari umudipolomate w’u Bushinwa I Kampala, Chu Maoming, yaba yarateguriye urugendo abayobozi mu Gipolisi cya Uganda bakajya mu Bushinwa ndetse akagira uruhare mu gutuma guverinoma ya Uganda igirana amasezerano a Huawei yo gukwirakwiza camera z’umutekano muri Uganda.
Inkuru ivuga ko Maoming yanateguriye abayobozi mu Gipolisi cya Uganda ingendo hagati mu Bushinwa ndetse bakitabira inama bahuguriwemo ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo kuneka umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine n’abandi bayobozi bumviriza ibiganiro bakorera kuri telephone bagamije kuburizamo ibikorwa byabo bya politiki.
Ambasaderi akaba yavuze ko igihe kivugwa byabereye Maoming yari yafashe ikiruhuko (ngarukamwaka)ariko akakireka, akaba atarigeze ajya mu Bushinwa mu 2017 ahubwo ikiruhuko cye cyose yakimaze I Kampala.


