Urukiko muri Kenya kuri uyu wa Gatanu rwakatiye imyaka 15 y’igifungo abakinnyi babiri ba Rugby bafatiye ku ngufu umukobwa w’umuririmbyi witwa Wendy Kemunto, ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mu mwaka ushize.
Aba bakinnyi mpuzamahanga ba Rugby, Frank Wanyama w’imyaka 24, na Alex Olaba w’imyaka 23, mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu, urubanza rwarushijeho kugaragaza neza nk’uko byajyaga bivugwa, umuco wo gufata ku ngufu uranga abakinnyi ba Rugby.
Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Milimani, Martha Mutuku akaba yarakatiye aba basore imyaka 15 y’igifungo avuga ko igihano gikakaye ari cyo bakwiriye kugirango bibere isomo n’abandi.

Umucamanza Mutuku akaba yarateye utwatsi icyifuzo cy’umwunganizi w’aba basore wasabaga kubarinda gereza kubera ko ngo bakiri bato kandi bakaba baragaragaje kwicuza.
Wanyama na Olaba, bombi bakaba bari n’abanyeshuri muri kaminuza ubwo bakoraga icyaha, bakinira ikipe ya “Nairobi Harlequins Club” ndetse bakiniye Ikipe y’Igihugu, “Shujja”, mu mikino mpuzamahanga.
Babinyujije ku mwunganizi wabo, Jimmy Simiyu, aba basore ngo bicujije ibyo bakoze basaba urukiko guca inkoni izamba rukoroshya ibihano nk’uko iyi nkuru dukesha the East African ikomeza ivuga.

Umwunganizi avuga ko Olaba na Wanyama batari bateguye guhura n’uyu muhanzikazi mu birori bye muri iryo joro. Ngo bari basinze bose, maze uwo mukobwa afata icyemezo cyo kurara mu macumbi ya Seefar muri Highrise, mu Mujyi wa Nairobi, nyuma yo kumva agatama kamugezemo mu ijoro ryo kuwa 10 Gashyantare 2018.
Uyu yakomeje avuga ko aba bakinnyi basanzwe bazwiho kwitonda kandi ko uwo mukobwa wabareze kumufata ku ngufu bari bumvikanye ariko agashaka kubakuramo amafaranga.
Reba hano hasi imwe mu ndirimbo za Wendy

Simiyu yongeyeho ko umwe muri aba banyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Strathmore yari yabonye buruse (Scholarship) yo kujya muri Kaminuza ya Canada, mu gihe undi yari ari kuvugana n’ikipe yo muri Finland ngo azajye kuyikinira.


