Ahazwi nka Tingitingi & inzu itukura, ni akato gafungirwamo bamwe muri gereza ya Mpimba

Sangiza iyi nkuru

Imfungwa zo muri gereza nkuru ya Bujumbura iherereye i Mpimba, bavuga ko uburenganzira bwabo nk’imfungwa butubahiriza.

Bavuga ko bahimbirwa ibyaha na bagenzi babo bahawe ububasha bwo gucunga umutekano wa bagenzi babo. Iyo komite ishinzwe umutekano ngo ikaba ariyo ibahimbira ibyaha kugira ngo ihabwe amafaranga, utayafite agashyirwa ahantu h’umwihariko, hiswe Tingitingi n’ahandi hazwi nk’Inzu itukura.

Bamwe mu mfungwa zarangije ibihano zigataha, ziganira n’ikinyamakuru cya Radio RPA, zatanze ubuhamya zivuga ko ubuzima bwo muri ako kato busharira.

Uyu ati “Mu kwamburwa amafaranga, imfungwa zishinzwe umutekano zitegura uburyo bw’ubujura bitwaje ubudahangarwa bafite. Bashyira mu kato bagenzi babo babashinja ibyaha batakoze”.

Iki kinyamakuru  gitangaza ko aho izi mfungwa zishyirwa habi h’akato hitwa Tingitingi, hafi y’umuryango munini, ngo urebana no kuri chapelle, muri Karitiye ya Kane, hakaba hitwa na none inzu itukura.

Uwatanze amafaranga ngo avanwamo, waba utabasha kuyabona n’ubwo atatangajwe umubare ngo ukagumishwamo. Uwashyizwe muri ako kato kandi ngo ntabwo aba yemerewe gusurwa cyangwa se guhabwa urenganzira nk’abandi bwo kwita ku isuku ye. Gusa n’ubuyobozi bwa gereza bugatungwa agatoki ko bubifitemo uruhare.

Ubwo iki kinyamakuru cyageragezaga kubaza umuyobozi mukuru w’iyi gereza, Déo Bigirmana, ngo yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *