Urukiko mu Karere ka Gulu rwanzuye gusubika iburanisha ry’ibirego ijana bitewe n’ingufuri zari zifunze ibyumba by’abaregwa zanze gufunguka.
Umucamanza, Steven Mubiru kuwa Kane yanzuye ko iburanishwa risubikwa kuko abaregwa batageze mu rukiko. Ni nyuma y’aho abacungagereza bagerageje gufungura ingufuri bikanga.
Umwe mu bacungagereza yabwiye Daily Monitor ko bitabaje akuma gakeba ibyuma kugira ngo bafungure.
Ati “ Byasabye ko tujya kuri Gereza Nkuru ya Gulu kugira ngo tuzane urukero, tukebe ingufuri.”
Iki kibazo cy’ingufuri cyatumye imanza zigera ku 100 zisubikwa nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Urukiko rwa Gulu, Joseph Akejo yabitangaje.
Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda, Frank Baine yatangaje ko bibabaje gusa anenga umucamanza Mubiru wahisemo guhita agenda adategereje.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Avuga ko kwica ingufuri bitari kurenza iminota 30.


