Nitwa Diane, navutse ndi umwana umwe iwacu, nta data ngira, Mama ariho ni nawe tubana. N’ubwo bavuga ko nta nkumi y’igaya, sibyo nagenderaho kuko njye ndiyizi kandi n’abandi barabizi ko ndi mwiza, gusa ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga ngo nsoze.
Maze kugira imyaka 25, narize ariko mu by’ukuri nakunze kugira amanota make, bitewe n’uko data yari amaze kwitaba Imana, mama byaramugoye kunjyana kwiga mu mashuri yigenga dore ko n’imitsindire yanjye yari iya ntayo.
Narakukuje mbona ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu ntsindwa, ku ya Kane nabwo byanze nicara hasi mvuga ko atari ibyanjye ndarekera.
Mama yakunze kumbwira ko atari ubuswa ahubwo ko ahari harimo n’amadayimoni yo mu miryango, nanjye nasubiza amaso inyuma nkumva mbitekerejeho. Nonese si njye wabaga uwanyuma nubwo bwose ntari umuhanga.
Abandi bagatsinda njyewe reka da, narigaga cyane, ntabwo nari ikirara, ariko gutsinda kwanjye bikanga.
Numvaga nkunze ishuri ariko amahirwe akambana iyanga. Benshi bakunze kunyibeshyaho bagendeye ku bwiza bwanjye n’uburyo niyitaho, bagakeka ko naminuje ariko se byahe? Ibi birambabaza cyane nkumva nishinje ikosa, ku buryo binantera ipfunwe.
Hari umusore twamenyanye pe nyuma yo kunsanga aho ncuruzanya na mama, ava mu bye, yari akize afite n’akazi keza muri Leta, akanyereka ko ankunda ndetse anambwira ko tuzabana ariko naje kumubwiza ukuri ko amashuri yanjye ari mbarwa mbona atangiye kugenda acika intege.
Si umwe, si babiri bamaze gutungurwa n’uko ntize n’amahirwe navuga ko naringiye kubona akayoyoka. Aka gahinda numva ntazagashira pe, kuko kwiyakira byarananiye, mungire inama.


