Ihuriro ‘Albinos sans frontiers’ ryo mu Burundi rivuga ko ku wa Gatandatu habonetse umurambo w’umwana w’imyaka 15 wari warabuze, basanga umubiri we wakuweho ibice bimwe nk’ururimi.
Umurambo wa Bonheur Niyonkuru ufite ubumuga bw’uruhu, , wabonetse kuwa Gatandatu nk’uko umuyobozi wa ririya huriro ryabo, Kazungu Kassim yabibwiye radio RFI.
Si ubwa mbere mu Burundi havuzwe ihohoterwa n’iyicwa kuri aba bantu.
Mu 2012 habonetse umurambo w’umukobwa w’imyaka 15 muri Bujumbura Rural yiciwe hafi y’iwabo, uyu yarishwe bamuca ijosi, amaguru n’amaboko barabitwara.
Kuwa Gatandatu umurambo wa Niyonkuru bawubonye mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka na DR Congo, basanze udafite akaboko, akaguru ndetse n’ururimi.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Bwana Kazungu avuga ko ibi bikorwa n’abantu bajya gukoresha ibice by’imibiri y’aba bantu bafite ubumuga mu bikorwa by’ubupfumu mu myumvire y’uko ibyo bice by’umubiri bibageza ku bukire.
Avuga kandi ko umwaka ushize hari undi mwana nk’uyu w’imyaka ine (4) waburiwe irengero muri komine Cendajuru kugeza n’ubu akaba atarongera kuboneka.
Mu 2012 uriya mwana w’umukobwa basanze yishwe, nawe yaciwe ibice by’umubiri, yari abaye uwa 18 muri ba nyamweru wishwe kuva mu 2008.
Kuva icyo gihe kugeza ubu ba nyamweru barenga 20 bamaze kwicwa mu Burundi


