Tanasha avuga ko adatewe ubwoba n’abigeze kumenyana na Diamond barimo Shaddy Boo

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba n’abakobwa bose bamenyanye n’umukunzi we.

Muri aba , harimo Umunyarwandakazi Umuhoza Shadia uzwi nka Shaddy Boo. Uyu Diamond aherutse gutangaza ko nta mubano udasanzwe bafitanye nk’uko byagiye bivugwa.

Diamond yavuze ko amufata nka mushiki we, icyamamare mugenzi we.

Abajijwe na Ghafla niba abakobwa bose bamenyanye, bakundanye na Diamond abadashobora kuba agatotsi mu rukundo rwabo, Tanasha yavuze ko ibyo ntacyo bivuze kuko na we afite abo yakundanye nabo mbere yo kumenyana na Diamond.

Ati “  Buri [penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]wese aba afite uwo bigeze gukundana. Nanjye ubwanjye ntaramenyana na Diamond nari mfite aba ex. Njyewe sindeba ahahise, ahubwo ndeba igihe tugezemo. Sinacira umuntu urubanza nshingiye ku hahise he. Gusa ntibivuze ko iyi ari ingingo nakwirengegiza.”

Uyu mukobwa utwite inda y’imvutsi ya Diamond avuga ko arajwe ishinga no gukunda Diamond nk’uko na we amukunda.

Ati “  Njyewe ndeba umuntu uko ari muri iki gihe. Iyo unkunda, aho turagendana. Sinajya kureba ahihise rero. Ni yo mpamvu ntajya ndeba ahahise ha Diamond.”

 

Tanasha aravuga ibi mu gihe Diamond azwiho kuba yarabanye n’abakobwa barenze batatu bazwi  mbere y’uko babana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *