Ni gute naryamana n’umugabo nk’uriya? yamara kwiyambura nabihiwe- Umudepite avuga kuri guverineri wa Nairobi

Sangiza iyi nkuru

Uhagarariye abagore mu Mujyi wa Nairobi, Esther Passaris avuga ko atifuza kuryamana na Guverineri w’uyu Mujyi, Mike Sonko kuko ngo atari ku rwego rwe.

Mu kiganiro yahaye abandi bagore bo muri uyu mujyi, Passaris yavuze ko atavura abagabo bo kuryamana nabo batari Guverineri Sonko uba wambaye imitako myinshi, avuga ko yazajya kurangiza kuyikuramo yose, yamaze kubihirwa.

Ati “  Njya nibaza ukuntu muryamana n’umugabo nk’uriya? Igihe wazajya gukuramo ingofero, umukandara, impeta, imikufi, waba wamaze kubihirwa. Ibi bikwiriye guhagarara, abagore dukwiriye gukuramo imikino.”

Passari avuze ibi nyuma y’aho Sonko avuze ko uyu mugore amwikururaho kandi anamusaba amafaranga.

Capture 6
Guverineri Mike Sonko uzwiho kwambara nk’abasitari, ibitamenyerwe ku bategetsi bo muri aka akarere

Ibi uyu mugore yabiteye utwatsi nk’uko Daily Nation dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko Sonko amusebya ku bwo gutinya guhangana.

Ati “  Abantu bakwiye kureka gutinya ko bamwe muri twe dukeneye kubasimbura. Ni nk’uyu wakutse umutima ku bwo kumva abantu bavuga ko naba guverineri bitewe n’ibyo nakoze. Yagize ubwoba atangira kunsebya.”

Passaris avuga ko hari abagabo benshi beza yaryamana nabo batari guverineri Sonko.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi bivuzwe nyuma y’aho undi mudepite witwa Odhiambo yifatiye ku gahanga Mike Sonko akavuga ko afite igitsina gito, ikaba ari yo mpamvu amurwanya yumvise ko akunda imibonano mpuzabitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *