APR FC yongeye amahirwe yo gutwara irushanwa rya gisirikare
APR FC ni yo kipe yagiye ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya gisirikare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Nyuma yo gutsinda imikino itatu, ibashije kongera amahirwe yo gutwara igikombe imbere y’ikipe ya Tanzania, TPDF, iyitsinze ibitego 3-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 10, Ishimwe Kevin atsinda icya kabiri ku munota […]
Abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda bahawe amahirwe mbonekahake
Abanyeshuri bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ryigisha ubumenyingiro, bahawe amahirwe adasanzwe aho 100 baziyandikisha mbere bazakurwamo icumi,bakishyurirwa amafaranga y’ishuri. Iri shuri rikuru rifite icyicaro mu  Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali no muri St Paul ritangaza ko abashaka kuryigamo […]
Namibia: Perezida Kagame yagarutse ku nkuru ya FT ishinja u Rwanda guhimba imibare ku bukene
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari muri Namibia hamwe n’umufasha we ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye kuri uyu wa 19 Kanama, 2019. Yagarutse ku nkuru ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Financial Times (FT) cyanditse kivuga ko u Rwanda rwahimbye amakuru ku bukene. Mu kiganiro we na Hage Geingob wa Namibia bagiranye n’itangazamakuru muri iki gihugu, Perezida […]
Kigali: Abagize Koperative y'abacuruza Telefoni bashinja Perezida wayo gushaka kuyigira nk'akarima ke
Abanyamuryango ba ‘Light Business Cooperative’ ibarizwa Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batagaragarizwa mu buryo buziguye uko umutungo wabo ukoreshwa, bagatunga agatoki Perezida wayo gufata ibyemezo uko yishakiye ijambo ry’abanyamuryango atarihaye agaciro. Ku isaha ya saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, mu igorofa ya mbere mu nyubako […]
Dar es Salaam: Umuyobozi ashishikariza abakobwa kujyana Diamond mu rukiko
Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam muri Tanzania, Paul Makonda yasabye abakobwa bose bari mu ntara ayoboye babeshywe kurongorwa ko bakwitabaza inkiko. Umuhanzi Diamond Platinumz yaje mu majwi y’aba bagabo. Mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kanama, 2019, Makonda yavuze ko ashaka guca ububeshyi n’ubushurashuzi abagabo badukanye mu ntara ya Dar, barangiza bakishakira […]
Abayobozi b’u Burundi ntibishimiye uburyo mu Rwanda biganye kuvuza ingoma
Abayobozi bakuru mu Burundi baranenga uburyo umuco wo kuvuza ingoma w’Abarundi bavuga ko wiganwe mu birori bya East African Got Talent  biherutse kubera mu Rwanda. Muri ibi birori, zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda  zagaragaje impano yo kubyina zikoreye ingoma, ibintu bizwi ko ari umwihariko w’Abarundi muri Afurika y’Iburasirazuba. Bavuga ko ibyabaye ari nk’aho […]
Didier Drogba na mugenzi we barashaka kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru
Umunya-CĂ´te d’Ivoire wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru, Didier Yves TĂ©bily Drogba na Bonaventure Kalou barashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, FIF. Drogba w’imyaka 41 y’amavuko yakiniye Chelsea, anayifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League mu 2012. Yatangaje ko azatanga ibisabwa kugira ngo aziyamamarize uyu mwanya mu mpera z’uyu mwaka w’2019. […]
Ari mu bacyekwaho kwica umugabo we bakajya kumuta mu modoka i Kagugu/Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi abarimo n’umugore wa Nahimana Callixte wishwe umurambo we ukabonwa mu modoka yo mu bwoko bwa Carina E, mu mudugudu wa Rukingu. Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, […]
Abanye-Congo bacururiza mu Rwanda bagiye gukingirwa Ebola
Abacuruzi bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa 6,000 bambuka bagacururiza mu Rwanda bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola kugira ngo batazinjiza iki cyorezo mu Rwanda. Iyi gahunda y’ikingirwa kandi irareba Abanye-Congo bajya gucuriza muri Uganda Ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Congo, Dr. Jean Jacques Muyembe yabwiye BBC ko n’u Rwanda rwasabye guhabwa ibitonyanga by’inkingo 100,000 […]
Ni gute naryamana n’umugabo nk’uriya? yamara kwiyambura nabihiwe- Umudepite avuga kuri guverineri wa Nairobi
Uhagarariye abagore mu Mujyi wa Nairobi, Esther Passaris avuga ko atifuza kuryamana na Guverineri w’uyu Mujyi, Mike Sonko kuko ngo atari ku rwego rwe. Mu kiganiro yahaye abandi bagore bo muri uyu mujyi, Passaris yavuze ko atavura abagabo bo kuryamana nabo batari Guverineri Sonko uba wambaye imitako myinshi, avuga ko yazajya kurangiza kuyikuramo yose, yamaze […]
Ubugome bwo kumenanaho aside mu maso bwafashe indi ntera i Kampala
Abahuye n’akaga ko kumenwaho aside bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo kimwe n’abandi baturage bo mu mujyi wa Kampala, muri Uganda, bavuga ko ubu bugome bumaze gufata indi ntera, aho umuntu agenda yikandagira akeka ko byamubaho. Bamwe bavuga ko biterwa n’uko acide igura make, abandi bakemeza ko ari uko amategeko ahana ubu bugome adakazwa. Flavia Naampima […]
Yifuje ko tubana kandi azi ko nasambanye n'abagabo barenga 1000 mu myaka 6 namaze mu buraya- Nkore iki?
Nanjye nabasuhuje, ndagisha inama, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 32, ntuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, nitwa Evelyne. Ntabwo mvuga byinshi, ariko reka mbanze mbabwire inzira nanyuzemo muri make. Ubwo nari maze kurangiza segonderi ubuzima bwambanye bubi cyane, mukadata twabanaga ambuza amahoro umunsi ku wundi. Naje kuba mu mujyi wa Kigali, nkorera ahantu amafaranga, akazi kageze […]
Kaminuza ya CHUR yadabagije abazayigamo mu mwaka w'amashuri 2019
Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yashyizeho umwihariko ku biyandikisha kuyigamo uyu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 mu mashami yayo yose. Iyi kaminuza ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, ikagira amashami mu Mujyi wa Kigali (Saint Paul), itangaza ko kwiyandikisha byatangiye ku bazangira kwiga muri Nzeri 2019. Umwihariko ku bazatangira amasomo muri uyu mwaka […]
Kigali: Bababajwe n'urupfu rwa Nahimana wishwe anogowemo amaso
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa Nahimana Callixte wishwe anogowemo amaso. Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nahimana ariko imyirondoro ye ntiyamenyakana neza, aho akomoka n’ibindi birebana […]
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yishwe, batandatu barakomeretswa
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, abarwanyi b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho ariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko, batezwe mu ijoro bataha, umwe muri bo aricwa, batandatu barakomeretswa. Umuvugizi w’iri shyaka mu Ntara ya Muyinga ubu bwicanyi bwabereyemo, Terence Manirambona, avuga ko baguye mu […]
Uganda: Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yahiye igakongoka
Igipolisi cyo mu Burengero bwa Uganda kivuga ko abantu 18 basize ubuzima mu mpanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye igakongoka. Ni impanuka yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2019, ubwo ikamyo yagonganaga n’indi modoka bityo n’izindi enye zibigenderamo, birangira ikamyo ituritse ifatwa n’inkongi y’umuriro. Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Kyambura, imodoka zirashya n’abari bazirimo […]