Abayobozi b’u Burundi ntibishimiye uburyo mu Rwanda biganye kuvuza ingoma

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bakuru mu Burundi baranenga uburyo umuco wo kuvuza ingoma w’Abarundi bavuga ko wiganwe mu birori bya East African Got Talent  biherutse kubera mu Rwanda.

Muri ibi birori, zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda  zagaragaje impano yo kubyina zikoreye ingoma, ibintu bizwi ko ari umwihariko w’Abarundi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bavuga ko ibyabaye ari nk’aho u Rwanda rwiganye umuco w’Uburundi, rukawiyitirira.

Amb. Willy Nyamitwe, Umujyanama wa  Prezida w’u Burundi mu by’itangazamakuru n’itumanaho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko ibyakozwe n’aba Barundi biteye isoni.

Ati “ Si umwimerere ntibinashimishije. Ababikoze bakabaye batewe ipfunwe no kwangiza ireme n’umwimerere w’umuco wo kuvuza ingoma w’Abarundi bari mu Rwanda.”

Capture 7

Abakurikirana uyu mugabo kuri Twitter bamusyigikiye, bavuze ko uyu muco ari umwihariko w’Uburundi ko nk’uko byemejwe na UNESCO.

Abarebera ibintu ku rundi ruhande bavuga ko ibyabaye nta kibazo kirimo cyane ko ababikoze ari Abarundi baba mu Rwanda.

Bati “ Kuba ari impunzi ntibivuze ko bibagiwe umuco wabo.”

Mu gukoma urushyo n’ingasire bati “ Ariko nanone umuco w’Uburundi ni ntavogerwa, nta muntu wemerewe kuwuvangira.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abayobozi b’Abarundi ntibakunze kuvuga neza impunzi zikomoka muri iki gihugu ziba mu Rwanda. Bazishinja kwijandika mu migambi yo gushaka guteraa igihugu, ingingo zitahwemye guhakana.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

The government recently lifted the ban on the use of mud bricks in construction of houses, which it introduced in 2006

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *