Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Kamena 2026, ku isaha ya 10:30 z’igitondo ndetse no ku isaha ya 2:45 z’amanywa, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu muri centre ya Minembwe hakoreshejwe indege z’intambara za Sukhoi-25, abantu benshi babigenderamo ndetse amazu menshi arasenyuka.

Biravugwa ko hari imiryango yatabwe mu matongo kubera ibyo bitero nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagararagara n’Ihuriro AFC/M23.

“Imbere y’ibi byago, nta muntu ushobora gukomeza guceceka cyangwa guhagarara ngo arebere mu gihe abenegihugu bacu bicwa bose babireba”, ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko guceceka no kutagira igikorwa kuri ibi bikorwa bitera gusa kubisubiramo no kongera imibabaro y’abaturage b’inzirakarengane.


