Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam muri Tanzania, Paul Makonda yasabye abakobwa bose bari mu ntara ayoboye babeshywe kurongorwa ko bakwitabaza inkiko. Umuhanzi Diamond Platinumz yaje mu majwi y’aba bagabo.
Mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kanama, 2019, Makonda yavuze ko ashaka guca ububeshyi n’ubushurashuzi abagabo badukanye mu ntara ya Dar, barangiza bakishakira abandi.
Yavuze ko abagore cyangwa abakobwa benshi baterwa ishavu n’aba bagabo, bigatuma babazinukwa ku buryo bafata umwanzuro wo kutazongera gushaka abagabo cyangwa abakunzi.
Diamond Platinumz ni umwe mu bazwiho gukundana n’abakobwa benshi, agatandukana na benshi. Diamond yakundanye n’abakobwa nka Wema Sepetu, Hamisa Mobetto, Zarinah Hassan wabaye umugore we bakanabyarana abana babiri na Tanasha Donna umutwitiye inda nkuru.
Bivugwa ko uyu muhanzi yakundanye n’abandi bakobwa benshi, abazwi n’abatazwi ndetse muri bo bakaba barabyaranye n’abana.
Â


