Abanyamuryango ba ‘Light Business Cooperative’ ibarizwa Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batagaragarizwa mu buryo buziguye uko umutungo wabo ukoreshwa, bagatunga agatoki Perezida wayo gufata ibyemezo uko yishakiye ijambo ry’abanyamuryango atarihaye agaciro.
Ku isaha ya saa Tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, mu igorofa ya mbere mu nyubako y ‘Amashyirahamwe Modern Market,  hari hateraniye inama y’abanyamuryango b’iyi Koperative, iyobowe n’ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kimisigara ibarizwamo. Nk’uko bamwe mu banyamuryango bagaragaza ko umutungo wabo waba ukoreshwa mu buryo budasobanutse, byanaje kugaragara muri raporo yasomewe imbere yabo.
Kwinjira mu nama, buri munyamuryango yabanzaga kwereka abasekirite ikarita imuranga nk’umunyamuryango, uwabaga atayifite yahezwaga hanze ariko bigaragara ko bafite ubushake bwo kuyitabira. Ibi byatumye inama yitabirwa n’abanyamuryango bake ugereranije n’abayigize.
Abanyamuryango ntibashaka gutanga amakuru bari mu maso y’ubuyobozi bwabo, uyu ati “Hano haba igitsure cyane, sinshaka kongera ibibazo ku byo mfite muri Koperative, babonye ndimo ntanga amakuru bandeba nabi. Ibibazo Koperative ifite ni byinshi, utinda gutanga umusanzu baji bakayikwaka, ubundi se koperative imara umwaka ite nta nyungu ifite?
Abanyamuryango basomerwa raporo y’ibyakozwe, batunguwe no kumva hari amafaranga asaga ibihumbi 700 yakoreshejwe ariko ntiberekwa uburyo yagiye asohoka n’ibyo yakoreshejwe.
Baje kongera gutungurwa na none no kumva muri raporo basomerwaga hari urutonde rw’uburyo amafaranga yagiye asohoka n’ibyo yakoreshejwe, harimo n’ahanditse ijambo ‘Ibindi’.
Abanyamuryango baguye mu kantu, bajujura buri umwe abaza undi ati “Ibindi se ni ibiki? mu mafaranga y’urufatanye se ibindi birakwiye? ibi bindi nabyo byashyizweho amafaranga byatwaye ariko ntibizwi.
Ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kimisagara, Hakizimana Emmanuel, wari uyoboye iyi nama, yabasabye ko iri jambo n’ibindi ryasobanuka, ayo mafaranga icyo yakoreshejwe kikerekanwa.
Yabagaragarije kandi uburyo koperative yabo ikorera mu gihombo, agira ati “Nasanze nta nyungu mufite, musohora menshi mukinjiza make”.
Koperative iyobowe n’abantu babiri:
Abanyamuryango bavuga ko ibihombo byose koperative yabo iganamo biterwa na Perezida wayo, Kubwimana Lazaro, aho ngo yafashe icyemezo cyo guhagarika bamwe mu bakozi bari muri ngenzuzi nta nteko rusange y’abanyamuryango yabayeho kandi ariyo yabishyiriyeho. Ibi babifata nko gushaka kugira koperative yabo nk’akarima ke.
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Hashize amezi abiri iyobowe n’abantu babiri [Perezida & Comptable], muri make nta buyobozi dufite. Ngenzuzi yose, umujyanama n’umwanditsi yabakuyeho, bari batanu, ikibyihishe inyuma arashaka kwishyiriraho abayobozi batamuvugiramo, agakora icyo ashaka, mbese Koperative ashaka kuyigira nka kampani ye, akayiyobora uko ashatse atitaye ku kuba ari Koperative”.
Undi ati “Ashaka kuyigira nk’akarima ke, ubuyobozi bushatse kugenzura cyane Perezida arabweguza, yari yashyizeho umugore we ngo abe comptable nyuma tubimenye turasakuza avaho,…”.
Perezida w’iyi Koperative, Lazaro Kubwimana, aganira na Bwiza.com, yavuze ko nta mutungo wa Koperative wanyerejwe, ahubwo ko ari uguharabikwa.
Ati “Ababivuga n’ababikwirakwiza ko umutungo wa koperative ukoreshwa nabi ni abantu bitwaraga nabi banakorana n’abajura bashikuza telefoni, tubirukana muri koperative bageze hanze batangira gushaka urwitwazo bavuga ko Perezida yariye umutungo wa Koperative kandi ntabwo byashoboka hari ubugenzuri”.
Umugore wa Perezida ngo yabaye umucungamutungo w’iyi koperative itarabona ubuzimagatozi, ku bwe [Perezida] akavuga ko cyari ikimina.
Bwana Kubwimana avuga ko ibidasobanutse byatewe n’umucungamutungo wagiye, uwamusimbuye akaba atarabona inyemezabwishyu zose z’ibyaguzwe n’inzindi mpapuro zigaragaza uko amafaranga yagiye akoreshwa.
Arizeza ko mu nteko rusange iteganywa kuzaba bitarenze Iminsi 15 iri imbere , abanyamuryango bazasobanurirwa byimbitse uko umutungo wabo wagiye ukoreshwa. Ku ruhande rwabo bagahangayikishwa n’uburyo nta buyobozi bafite, uko bikomeza gutinda, ngo ari nako ibyabo bizaba binyerezwa nta komite ngenzuzi iriho.
Light Business Cooperative imaze umwaka umwe ikora nka Koperative, igizwe ahanini n’urubyiruko rugera kuri 300, rukora ubucuruzi bwa telefoni nshya n’izakoze, buri munyamuryango akaba atanga amafaranga 200 buri munsi, bivuze ko buri munsi hinjira agera mu bihumbi 60.


