Igikorwa cyo kwiyandikisha muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) mu mwaka w’amashuri 2019/2020 birakomeje mu mashami yose bafite.
Iyi kaminuza itangaza ko kwiyandikisha bikomeje kugeza muri kwezi kwa Nzeri ari nabwo amasomo azatangira.
Bikorerwa ku kicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali ahitwa Saint Paul.
Dieudonne Hakizimana, ushinzwe kwandika abanyeshuri muri iyi kaminuza yatangarije Bwiza.com ko Kwiyandikisha biri gukorwa mu mashami akurikira:
Muri aya mashami harimo iry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Informatioa and Technology0 , Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro (Agriculture and Rural Development Business), Ubucuruzi n’Ishoramari (Trade and Investment), Uburezi (Education Arts), Ubumenyamuntu (Social Sciences).
Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri, Hakizimana yavuze ko iyi kaminuza itanga impamyabumenyi mu gihe cy’imyaka muri aya mashami yose kandi ko n’amafaranga yishyurwa ku mwaka umwe ari make.
Ati “ Minerivali yacu ari nkeya. Ni ibihumbi 400,000Rwf ku mwaka waba wiga nijoro, ku manywa, cyangwa muri wikendi. Dutanga impamyabumenyi mu mashami yose twigisha mu gihe cy’imyaka itatu.”
Ku bashaka kwiyandikisha muri iyi kaminuza cyangwa gusaba ibindi bisobanuro, haba i Karongi no mu Mujyi wa Kigali wahamagara kuri nimero zikurikira:

Wabandikira kuri email no kubasura ku rubuga rwabo (website) kuri aderesi zikurikira:
Kaminuza ya CHUR yatangiye gutanga amasomo mu 2016 mu Karere ka Karongi ifite abanyeshuri 100. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga 2,000 biga mu mashami yavuzwe haruguru.


