Wasafi ya Diamond ishobora gusenyuka

Sangiza iyi nkuru

Inzu itunganya umuziki y’umuhanzi Diamond Platnumz ishobora gusenyuka bitewe n’uburyo abahanzi bakomeye bayibagamo bagenda bakuramo akabo karenge.

Harmonize wafatwaga nka nimero ya kabiri muri Wasafi (WCB) yamaze kuva muri iyi nzu agatangiza iye yise ‘Konde boy’.

Hari amakuru avuga ko uwitwa Lava Lava na we yamaze gusohoka muri Wasafi.

Kuri ubu, Diamond yamaze kubwira abandi bahanzi ko niba bumva babishaka bakwigendera.

Mu gitaramo cyabereye ahitwa Moshi, uyu muhanzi yagaragaje ko atishimiye abahanzi bakomeje kubura mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019.

Avuga ko nta gahato, ko ahubwo “Ubishaka wese yagenda nk’uko Harmonize yabigenje. Niba hari undi ushaka kubigenza nka wa wundi [Harmonize] agende. None se ubwo hari icyo yaba akidufasha?”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Diamond yavuze ko ibitaramo byose byateganyijwe bizakomeza nta kabuza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *