Abajura babiri barimo uwari uri kumwe n’abacukuraga inzu mu Murenge wa Masaka n’undi wageragezaga kwambura mudasobwa umugenzi mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro barashwe mu ngusho n’abapolisi bahita bapfa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama uyu mwaka, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka, aho abajura batatu batahuwe n’abaturage bacukura inzu y’umukecuru witwa Franà§oise Kankindi w’imyaka 78.
Abaturage bahise babavugiriza induru, abapolisi bari bacunze umutekano bahageze abo bajura babasumira bashaka kubatera ibyuma bacukuzaga n’imipanga, Polisi irasamo umwe abandi bariruka.
Muri iryo jiro kandi nibwo undi mujura yageragezaga kwambura umugenzi mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yarashwe arapfa nyuma yo kwiruka, yahagarikwa na Polisi akabyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yemereye IGIHE ko abo bajura barashwe mu masaha y’igicuku bagapfa.
Ati “Ab’i Masaka bari bafite ibyuma [ama fer à beton] n’imihoro bacukuzaga inzu, baza biruka bashaka kurwana, umwe abangura icyuma nibwo bamurashe abandi bariruka. Uwo mu Gatenga we yanize umuturage amukubita hasi hanyuma ariruka bamusaba guhagarara aranga.”
Yasobanuye ko bombi nta byangombwa bari bafite ariko bari mu kigero cy’imyaka 25 na 30, imirambo yabo yajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye Kacyiru.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
CIP Umutesi yaburiye abantu bose bibwira ko bazabeshwaho n’iby’abandi ko bitazabahira, abasaba kubireka bagakura amaboko mu mifuka bakishakira ibyabo, anasaba abagerageza kurwanya inzego z’umutekano kubicikaho.


