Uganda: Gen. Elly Tumwiine yahamijwe guhohotera umudepitekazi, Cecilia Ogwal

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, General Elly Tumwiine, wari umaze iminsi ahakana guhohotera umudepite mugenzi we, Cecilia Ogwal, amaherezo yahamwe n’icyaha.

Ibi byatangajwe nyuma y’iperereza rimaze ukwezi kurenga ryakorwaga kuri iki kibazo na komite ishinzwe amategeko na disipuline mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda iyobowe na Clement Obote Ongalo.

Ubwo yashyiraga ahagaragara raporo y’iyi komite kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko raporo yagendeye ku buhamya avuga ko busobanura uko ibintu byagenze

Ngo n’ubwo camera igaragaza ibyabaye iterekana neza angles zimwe,  raporo igaruka ku mashusho yagaragaje Tumwiine, wari urimo gusohoka, ahindukirana depite Cecilia Ogwal akimara kumubona agatangira kumutonganya.

Ongalo avuga ko Nubwo ari ibisanzwe ku badepite ko bashobora gukomeza impaka ku byatangajwe n’umwe cyangwa undi mu nzu hanze y’ibyumba, komite yabonye ko ama “gestures” ya Gen Tumwine n’uko yari yasatiriye Hon. Ogwal bitari ibintu bumvikanye, birimo agasuzuguro ndetse no kubahuka umwe mu bagize inteko ishinga amategeko n’icyubahiro cye.

Ubuhamya bw’abandi badepite nka Adong Lily uhagarariye Gulu ndetse na Akello Lucy, uhagarariye Amuru, nabwo bwashyirishijemo Gen. Tumwiine.

Komite kandi yasanze imyitwarire ya Tumwiine ubwo yumvwaga itesha agaciro ikanasuzugura Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ubutegetsi bwa gisivili muri rusange nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Tumwiine yagize icyo abivugaho

Mu gusubiza, Tumwiine yagabye igitero kuri Depite Atkins Katusabe na minisitiri w’ubuzima, Sarah Opendi abashinja kuvuga ibinyoma mu buhamya bwabo.

Yakomeje avuga ko azubaha Inteko Ishinga Amategeko igihe izanamba ku kuri gusa. Ati: “ Muzasarura ibyo mwabibye, nubiba ibinyoma uzasarura ibinyoma. Ukuri niko kuzabohora iyi nteko ishinga amategeko. Ukuri ni uko ibi byose ari ibinyoma kandi nubaha iyi nteko ishinga amategeko mu gihe ivuga ukuri. Naho ubundi ndasaba ubutabera bw’inkiko muri iki kibazo .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *