Amerika yagerageje missiles zihangayikishije u Burusiya n’u Bushinwa 

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa byasabye Akanama k’Umutekano ka Loni guterana kuri uyu wa Kane nyuma y’itangazo rya Leta Zunze ubumwe za Amerika ry’uko zigiye gukora no kohereza mu kazi ibisasu bya missiles biraswa mu ntera iringaniye nyuma y’aho kuwa Mbere ushize Amerika itangaje ko yagerageje missile yageze ku gipimo cyayo nyuma yo gukora ibirometero bisaga 500 mu kirere. Igerageza rya mbere rikozwe kuva iki gihugu cyakwivana mu masezerano ya INF yasinywe mu gihe cy’Intambara y’Ubutita.

U Burusiya n’u Bushinwa bikaba byifuza gutumiza ibihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni bakaganira ku bibazo bavuga ko bibangamiye amahoro n’umutekano mpuzamahanga nk’uko ubusabe Reuters yabashije kubona buvuga.

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Esper kuri uyu wa Gatatu akaba yabajijwe na Fox News niba igerageza rya missile ryo kuwa Mbere ryari rigamije gutanga ubutumwa ku Bushinwa, u Burusiya cyangwa Koreya ya Ruguru, asobanura ko impungenge bafite ari u Bushinwa.

Yasobanuye ko bashaka kumenya ko bafite ubushobozi bwo kuburizamo imyitwarire mibi y’u Bushinwa bagira ubushobozi bwo kubasha kurasa mu ntera iringaniye.

Ubwo yari mu ruzinduko muri Australia muri uku kwezi, Mark Esper akaba yaratangaje ko ashyigikiye ishingwa ry’ibitwaro birasa missiles nk’izi muri Aziya vuba.

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin kuri uyu wa Gatatu akaba yaratangaje ko Amerika ishaka kohereza missiles muri Romania no muri Pologne, igikorwa avuga ko kibangamiye Moscow bizaba ngombwa ko gisubizwa. Amerika yo ivuga ko idateganya kohereza izindi ntwaro nk’izi mu Burayi.

Kuwa 02 kanama nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivanye ku mugaragaro mu masezerano ya INF ( Intermediate-Range Nuclear Forces Treaty  ), yari agamije kubuza icurwa ry’ibisasu bya missiles biraswa kure no mu ntera iringaniye yagiranye n’u Burusiya mu 1987 nyuma yo gushinja u Burusiya kurenga kuri ayo masezerano. Ibirego Moscow ihakana yivuye inyuma.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *