Bategereje ko umupaka wa Gatuna ufungurwa baraheba

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Uganda baturiye Umupaka wa Gatuna bavuga ko kuwa Kane bari biteze ko Umupaka wa Gatuna uzafungurwa  ariko baraheba.

Aba baturage bari biteze ifungurwa ry’umupaka bitewe n’amasezerano aherutse gushyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni muri Angola.

Muri aya masezerano (MoU) avuga ku ngingo nyinshi, harimo ivuga ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Abaturage bo mu Karere ka Kabale bavuga ko bigaragara ko aya masezerano atarashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Katuna, Nelson Nshangabasheija atangaza ko  mu byo bari biteze cyane kuri aya masezerano ari ifungurwa ry’umupaka.

Ati “  Twashimishijwe  cyane n’iki gikorwa cyakozwe n’abayobozi bacu. Ibi twahoze tubisengera. Twifuza kubona imipaka ifunguye, Abanyarwanda baza muri Uganda nta nkomyi nk’uko byari bisanzwe. Natwe dukwiye kwisanga mu Rwanda kugira ngo turyoherwe n’inyungu z’aya masezerano.”

Syson Muhangi, umumotari muri Katuna yabwiye The New Vision ko ifungwa ry’umupaka ryabagizeho ingaruka, ariko ko kongera kuwufungura byaba ari igikorwa cyiza.

Ati “ Turashimira Imana ariko nta kimenyetso gihari ko umupaka uzafungurwa. Turi kubona amabisi ajya n’ava mu Rwanda ariko nta modoka z’ibicuruzwa tubona. Iyo hari abagenzi bavuye mu Rwanda natwe biratwinjiriza.”

Umushoferi wa Kompanyi ya Jaguar,  Bazilio Lule yavuze ko kugeza ubu nta mabwiriza barahabwa ajyanye no kwemerera gutwara Umunyarwanda ugiye muri Uganda.

Uyu mushoferi avuga ko ubwo aya masezerano yasirwagaho umukono biyumvishaga ko bagiye kubona abagenzi b’Abanyarwanda , ariko ngo siko biri.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibibazo ku rujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda byatangiye muri Gashyantare 2019. Ni nyuma y’aho u Rwanda ruvuze ko abaturage barwo bahohoterwa iyo bari muri Uganda, bityo ko bareka kujya muri iki gihugu ku bw’umutekano wabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *