Umugore w’umuyobozi gakondo w’Abanyamulenge witwa Rwema Gendarme witwa Prossy Boonabaana aratabaza avuga ko umugabo we hashize imyaka ine aburiwe irengero ubwo yari mu Mujyi wa Kisoro muri Uganda.
Boonabaana avuga ko umugabo we yashimuswe kuwa 7 Mata mu 2015 ubwo yari mu rugendo ruva i Kampala ahitwa Bugolobi, muri Uganda yerekeza i Goma muri Congo- Kinshasa ariko yagera Kisoro agashimutwa.
Ati “ Umunsi afatwa yakomeje gukoresha telefoni ye. Bamusabye guhamagara uwo ashaka wese, yewe na Perezida Museveni kuko ngo ntacyo yari kubikoraho.”

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamubujije kujyana iby’ishimutwa rye mu bitangazamakuru kuko ngo yumvaga ntawe bafitanye ikibazo kuri urwo rwego mu myaka 17 yari amaze akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kuba yarashimutiwe hafi n’umupaka w’ibihugu bibiri u Rwanda na Uganda, byatumye umugore we ajya kubaririza kuri Ambasade y’u Rwanda na Uganda ababa barashimuse umugabo we.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ikaba yaramubwiye ko uretse no kuba itabizi, Leta y’u Rwanda ntiyakora igikorwa kigayitse nk’icyo.
Avuga ko yakurikiranye yifashishije za ambasade ariko ntibyagira icyo bitanga.
Kugeza ubu ntazi irengero ry’umugabo we.
Rwema Gendarme Umutware Gakondo w’Abanyamulenge, ufatwa nk’Umwami wabo mu Minembwe.
Umuhungu we Vedaste Ndamiye yatangarije BBC ko Rwema Gendarme akomora ubwami kuri Sekuruza Karojo Vedaste. Umuhungu we yongeraho ko Rwema Gendarme yarangwaga no kwanga intambara, igitekerezo yari ahuriyeho n’Abanyamulenge batari bake.
The New Vision


