Kuri uyu wa Kane Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) yagiranye inama n’abakandida baziyamamaza mu matora y’Abasenateri, aho yasobanuriye abamaze kwemererwa ibyo bakwiye kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku itariki 26 Kanama, ibyavuye mu matora bikazatangazwa ku itariki 30 Nzeri 2019.
Kugeza ubu abakandida 66 nibo bamaze kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga bazatorwamo abasenateri 14 barimo 12 bazahagararira intara n’Umujyi wa Kigali, na babiri bazahagararira kaminuza za leta n’amashuri makuru yigenga.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kalisa Mbanda, yasobanuriye abo bakandida uko bakwiye kwitwara mu gihe cyo kwiyamamaza kugirango amatora azagende neza.
Ingengabihe nshya ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iragaragaza ko amatora azatangira ku itariki 16 kugeza ku itariki 18 Nzeri. Abakandida baganiriye na Komisiyo y’amatora babashije kubaza bimwe mu bibazo byiganjemo ibifitanye isano n’uburyo baziyamamazamo.
Mporanyi Theobald wahoze ari umudepte mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba yiyamamaza ava mu burengerazuba yagize ati: “ Icyo twemera mu mategeko nuko mwaduhaye ubwo burenganzira, uko nzabigeraho..ibyo ni ibindeba. Icya kabiri mwavuze uburenganzira bujyanye ku bakandida aho bashobora gushyira amafoto yo kwiyamamaza…ko bisabirwa uburenganzira..ubu twegereye weekend kwiyamamaza bizatangira kuri 16 nk’uko mwabitubwiye,…nibajije nitwandika bizaba ari accord écrit y’akarere, cyangwa verbal nk’uko wasanga umuyobozi w’akarere ukavuga uti njyewe nzanye ibyanjye bakakwemerera, kuko nitujya muri processus yo kwandika dushobora kwandika, ariko iyo bigiye kuri reception one stop center, bishobora kugera kuri Meya wenda bikamugeraho nyuma y’iminsi nk’ibiri itatu..muri ya minsi dufite ni mikeya nabyibajijeho .”
Komisiyo y’igihugu y’amatora yasobanuye ko yashyizeho uburyo rusange abakandida bose bazahura n’inteko itora, ariko ko bitabujije n’abantu ku giti cyabo kwiyamamaza gusa ngo bazagendere ku mategeko.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza ati: “Ibyo umuntu azakora ku giti cye ni business y’umukandida ariko byubahiriza amategeko n’amabwiriza ahari.”
Senat y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye zigize igihugu n’Umujyi wa Kigali, abasenateri 2 bahagarariye amashuri makuru ya leta n’ayigenga, abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, n’abasenateri 4 bashyirwaho n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Baba bafite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe


