Abasirikare babiri ba FARDC ndetse n’inyeshyamba 20 nibo baguye mu mirwano yahuje igisirikare cya Congo n’inyeshyamba kuwa gatanu, itariki 23 kanama ahitwa Ladedjo, muri Teritwari ya Djugu. Umuvugizi w’ingabo muri Ituri avuga ko hafashwe intwaro ndetse n’ububiko bw’imiti byasizwe n’inyeshyamba ubwo zahungaga.
Biravugwa ko amasasu ya mbere yumvikanye kuwa gatanu nyuma ya saa sita. Ngo abasirikare batatu bal eta baba baraguye mu mutego w’inyeshyamba muri Ladjego hicwamo babiri uwa gatatu abasha kurokoka nk’uko byemezwa n’umwe mu bakozi ba sosiyete sivile.
Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lt Jules Ngongo ariko we avuga ko ahubwo ari igitero cyagabwe ku birindiro by’inyeshyamba mu biturage bitandukanye, akemeza ko hishwe inyeshyamba 20, hagafatwa imbunda 4 zo mu bwoko bwa Ak-47 ndetse n’ibiro 40 by’imiti.
Uyu akaba yatangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko abasirikare babiri bishwe n’ibikomere barasiwe ku rugamba.


