Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko uyu mugabo naramuka amuciye inyuma azahita afata ingamba zikaze.
Diamond asanzwe azwiho guca inyuma abagore bamenyanye barimo Zari Hassan akabyarana na Hamisa Mobetto.
Aba bagore basanzwe baburira Tanasha ko ashobora kuzarira ayo kwarika, kuko ngo Diamond adashobora kureka ingeso yo gucana inyuma.

Kuri iyi ngingo, Tanasha yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko Diamond namuca inyuma, atazigera yongera kumwikoza.
Ati “ Nkunda Se w’umwana wanjye, ariko naryamana n’undi mugore, sinzigera nongera kumukoraho, na we arabizi.”

Diamond yakunze kuvuga ko atazigera aca inyuma Tanasha, avuga ko iyi ngeso yayiretse.
Muri Mata ubwo yavugaga ku ifoto ya Tanasha, yagize ati “ Roho yanjye, ndagukunda cyane. Ndabizi ko bategereje ngo ryari, ariko bazategereza cyane bahebe, sinzaguca inyuma n’iyo byagenda bite.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu haribazwa niba Diamond koko atazigera aca inyuma Tanasha nk’uko byagiye bigenda ku bandi bagore.


