Nyuma yo kurusimbuka mu 2016, uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu gihugu cya Mozambique, Louis Baziga, kuri uyu wa Mbere yishwe arashwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo
Amakuru atangazwa nâibinyamakuru bitandukanye aravuga ko Louis Baziga (ibumoso ku ifoto) yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, arasiwe mu gace ka Matola, mu murwa mukuru wa Mozambique, Maputo.
Louis Baziga yari umucuruzi ukomoka mu Rwanda, wakoreraga ibikorwa bye I Maputo aho afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) ndetse nâiguriro ryâimiti (Pharmacie). Mu 2016 yigeze kuburirwa irengero, abo mu Muryango we bazi ko yapfuye; nyuma yo kugambanirwa nâagatsiko kâAbanyarwanda kâAbanyarwanda bagenzi be nkâuko yabitangaje amaze kuboneka.
Icyo gihe yagize ati: â Abantu bâAbanyarwanda bene wacu bashatse ku ngura ngo banyice, babwira umuntu wâumupolisi ngo âtuzi ko ufite imbunda kandi uziranye nâitsinda ryâabantu,dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka .â
Kuri ubu biravugwa ko ahagana saa tanu za mu gitondo, kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu modoka ye yitwaye mu muhanda wâigitaka ugana kuri kaburimbo mu gace ka Bike, ari bwo Baziga yarashwe nyuma yo kwitambikwa nâizindi modoka ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda bahise bamurasa urufaya.
Aya makuru yaje kwemezwa na Ambasaderi wâu Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, watangaje ko nta makuru arambuye barabona ku mpamvu yâiyicwa rya Baziga.


