Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo — Col Kaka Bagyenda

Sangiza iyi nkuru

Sinahakana ko hari imungu muri twe zikora iyicarubozo ariko icyo nahoze nigishamo imbere nuko abakozi ba ISO bakoresha uburyo bworoheje ,” uyu ni Col. Kaka Bagyenda, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu rwa Uganda (ISO), ubwo yahakanaga ko uru rwego rukora iyicarubozo ndetse rugafunga abantu nta muntu ubageraho mu kiganiro n’itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda yahakanye ko urwego akuriye rukorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha ndetse rukabafungira ahantu batagerwaho hirya no hino muri Kampala.

Ni ibirego na bamwe mu Banyarwanda banyuze mu maboko y’uru rwego bakunze kurushinja kuva aho hatangiye ifatwa rya hato na hato ryabo nyuma y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda na n’ubu ukomeje kugaragara.

Ati: “ Ntabwo ari ukuri ko hari iyicarubozo nk’uko bamwe bavuga. Nta nubwo nizerera mu iyicarubozo ” .

Yakomeje avuga ko ahitamo gukoresha uburyo bworoshye bwo gukorana n’abanyabyaha mu rwego rwo kubafasha guhinduka abaturage beza bashobora gufasha inzego z’umutekano kumenya abandi bica amategeko.

Ibi Col Kaka Bagyenda yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro n’itangazamakuru ku biro bye I Kampala nyuma y’uko abaturage bakomeje gushyira mu majwi ISO bayishinja ibikorwa by’iyicarubozo ku bakekwaho ibyaha.

Yagize ati: “ Sinahakana ko hari impungu muri twe zikora iyicarubozo ariko icyo nahoze nigishamo imbere nuko abakozi ba ISO bakoresha uburyo bworoheje ,” yongeyeho ko imbaraga bashyira mu kurwanya ibyaha zibangamirwa ahubwo n’inzira ndende z’ubutabera.

Col Bagyenda akaba yaragaragaje bamwe mu bahoze ari abanyabyaha avuga ko bahindutse kuri ubu bakaba bari gufasha ISO kurwanya ibyaha. Aha umuntu akaba yakwibaza niba aba bantu bahoze ari abanyabyaha atari bo mungu avuga zikora ubugizi bwa nabi bw’iyicarubozo ku bahuye nabo.

Umwe muri aba nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, ni uwitwa Paddy Sserunjogi bakunda kwita Sobi. Uyu yabwiye abanyamakuru ko yari afunganwe n’uwitwa Evans Gabula, wabwiye abadepite bagize komite ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu cyumweru gishize ko  yamaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo na ISO muri imwe mu nzu z’ibanga ihereye ahitwa Kyegera, mu Karere ka Wakiso.

Ariko, Sobi yabwiye itangazamakuru ko ubuhamya bwa Gabula ari ikinyoma. Ati: “ Umuntu wakorewe iyicarubozo ntashobora kwiruka ngo ahunge nk’uko we (Gabula) yabigenje ”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *