Jose Mourinho ashobora gutoza PSG akereka munsi y’ibirenge Man Utd

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi itari mike hanugwanugwa ko Mourinho yaba agiye gutoza ikipe ya Manchester United, ntibivugwaho rumwe kuko kugeza ubu yamaze kwegerwa n’ikipe ya Paris Saint Germain ngo abe yayibera umutoza.
Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi nyuma yo kubabazwa n’uko ikipe ye isezerewe mu irushanwa rya UEFA champions League,yafashe icyemezo cyo gusaba umufatanyabikorwa wa Mourinho “Mendes” ko yabemerera bakavugana ku bijyanye no kuba yabemerera gutoza PSG.
Denise
Nk’uko bitangazwa na Sky Sports, ngo PSG yari yaramutekerejeho kuva na kera aho bari bategereje ko iyi Season irangira ngo abe yaza agatangirana n’umwaka.
Nk’uko Sky Sports ikomeza ibivuga, ngo kuva na mbere hose Mourinho yari afitanye ubushuti bwihariye n’uyu muyobozi wa PSG, aho yari yarateganyije ko uko byagenda kose agomba kuza mu ikipe ye.
Laurent Blanc, umutoza wa PSG mu cyumweru gishize nibwo yatsinzwe na Man City, bituma Al Khelaifi afata icyemezo cyo gutesha agaciro amasezerano y’imyaka 2 uyu mutoza yari yarasinye, maze akamusimbuza Mourinho.
Aganira na Sky Sports ku taliki 9 Mata 2016, Mourinho yatangaje ko yanze gusinya amasezerano na Man Utd. Ati: “mba nshakishwa n’amakipe atandukanye simbyiteho, ariko muri uku kwa 6 nzaba mfite ikipe ntoza, gusa sinagusezeranya ko kugeza ubu hari amasezerano nasinye n’ikipe runaka.”
Mourinho yirukanwe mu mpera z’umwaka wa 2015, nyuma yo gutsindwa bya hato na hato, ntagaragaze umusaruro mu gihe Premier League yari mu ntangiro gusa nyuma byagiye bivugwa ko ntagihindutse agomba gusimbura Van Gaal muri Man Utd.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *